Yer 25

Igihano cy’Abayuda n’amahanga abakikije

1 Mu mwaka wa kane Yoyakimumwene Yosiya ari ku ngoma mu Buyuda, Uhoraho yahaye Yeremiya ubutumwa bwerekeye Abayuda bose. Hari mu mwaka wa mbere Nebukadinezari ari ku ngoma muri Babiloniya.

2 Nuko umuhanuzi Yeremiya abwira Abayuda bose n’abatuye i Yeruzalemu bose ati:

3 “Hashize imyaka makumyabiri n’itatu, uhereye mu mwaka wa cumi n’itatu w’ingoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w’u Buyuda kugeza ubu, Uhoraho yampaye ubutumwa. Sinahwemye kububagezaho nyamara ntimwabwitayeho.

4 Nubwo Uhoraho yakomeje kubatumaho abagaragu be bose b’abahanuzi, ntimwabateze amatwi cyangwa ngo mubiteho.

5 Yarababwiye ati: ‘Nimureke imigenzereze yanyu mibi n’ibikorwa byanyu bibi, bityo muzatura mu gihugu nabahaye mwebwe na ba sokuruza iteka ryose.

6 Nimureka kuyoboka izindi mana no kuziramya, mukirinda kundakaza kubera ibikorwa byanyu bibisinzabagirira nabi.

7 Nyamara ntimwanyumviye ahubwo mwarandakaje mukora ibibi, mwikururira amakuba.’ Uko ni ko Uhoraho avuze.

8 “Uhoraho Nyiringabo yungamo ati: ‘Kubera ko mutanyumviye,

9 ngiye kubateza abantu bose bo mu majyaruguru, mbateze umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, maze mbagabize iki gihugu n’abagituye, mbagabize n’amahanga yose agikikije. Nzabatsemba mbahindure igiterashozi n’iciro ry’imigani, maze igihugu kibe amatongo iteka ryose.

10 Nzacecekesha urusaku rwanyu rw’ibyishimo n’umunezero, n’indirimbo ziririmbirwa umukwe n’umugeni. Nzacecekesha urusaku rw’insyo nzimye n’urumuri rw’itara.

11 Iki gihugu cyose kizahinduka amatongo ateye ishozi, naho ya mahanga azakorera n’umwami wa Babiloniya imyaka mirongo irindwi.’

12 “Uhoraho arakomeza ati: ‘Iyo myaka mirongo irindwi nishira, nzahana umwami wa Babiloniya n’abantu be mbahōra ibicumuro byabo. Nzarimbura icyo gihugu cyabo gihinduke umusaka iteka ryose.

13 Nzagiteza ibyago byose navuze byanditswe muri iki gitabo, nk’uko Yeremiya yabihanuriye amahanga yose.

14 Hanyuma abo Banyababiloniya bazigarurirwa n’amahanga menshi n’abami bakomeye, nzabaryoza ibikorwa byabo bibi n’imigenzereze yabo.’ ”

Imana icira amahanga urubanza

15 Uhoraho Imana y’Abisiraheli arambwira ati: “Akira iki gikombe cya divayi kiri mu ntoki zanjye ari yo burakari bwanjye, maze uyuhire amahanga yose nzakoherezamo.

16 Bazayinywa basinde, bate ubwenge kubera ubwicanyi nzabahuramo.”

17 Nuko Uhoraho ampereza icyo gikombe ncyuhira amahanga yose Uhoraho yanyoherejemo.

18 Nuko mpera kuri Yeruzalemu n’imijyi y’u Buyuda, n’abami baho n’ibyegera byaho, kugira ngo mpahindure amatongo ateye ishozi, habe ruvumwa n’iciro ry’imigani nk’uko bimeze ubu.

19 Hanyuma nkurikizaho umwami wa Misiri n’abagaragu be,

n’ibyegera bye n’abandi bantu be bose,

20 n’abanyamahanga bose n’abami bose bo mu gihugu cya Usi,

n’abami bose bo mu Bufilisiti, n’uwa Ashikeloni n’uwa Gaza n’uwa Ekuroni,

n’ab’abacitse ku icumu bo muri Ashidodi.

21 Nkurikizaho Abedomu n’Abamowabu n’Abamoni,

22 n’abami bose bo mu bihugu bya Tiri na Sidoni, n’abo hakurya y’inyanja.

23 Nkurikizaho abatuye mu mijyi ya Dedani n’i Tema n’i Buzi,

ndetse n’amoko yose yimoje imisatsi.

24 Nkurikizaho abami bose b’Abarabu,

n’abami bose b’amoko y’uruvange atuye mu butayu,

25 n’abami bose bo mu gihugu cya Zimuri,

n’abami bose bo mu gihugu cya Elamu,

n’abami bose bo mu gihugu cy’u Bumedi.

26 Nuko mperukira ku bami bose bo mu majyaruguru, aba hafi n’aba kure,

n’ibihugu byose byo mu mpande zose z’isi,

maze umwami wa Babiloniya aba ari we wiranguza icyo gikombe.

27 Uhoraho arongera arambwira ati: “Bwira abo bantu ko jyewe Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli mvuze nti: ‘Nimunywe musinde, muruke, mugwe ubutabyuka bitewe n’ubwicanyi ngiye kubahuramo.’

28 Nibanga kwakira icyo gikombe kiri mu ntoki zawe ngo banywe, uzababwire uti: ‘Jyewe Uhoraho Nyiringabo mvuze ko mugomba kunywa nta kabuza.

29 Dore nteje ibyago mpereye ku mujyi witiriwe izina ryanjye. None se mutekereza ko muzabirokoka? Reka da! Muzahanwa nta kabuza kuko ngiye guteza ubwicanyi mu batuye ku isi bose. Ni jye Uhoraho Nyiringabo ubivuze.’ ”

30 Uhoraho arambwira ati: “Wowe Yeremiya ubahanurire aya magambo uti:

‘Uhoraho azatontomera mu ijuru,

azarangururira aho mu Ngoro ye nziranenge,

azatontomera abantu be,

aziyamirira nk’abenga imizabibu,

azarangurura ijwi yamagane abatuye isi bose.

31 Urusaku rwe ruzagera ku mpera z’isi,

Uhoraho arashinja amahanga.

Azacira urubanza abantu bose,

inkozi z’ibibi azazicisha inkota.’ ”

32 Uhoraho Nyiringabo aravuga ati:

“Ibyago bivuye mu gihugu bijya mu kindi,

inkubi y’umuyaga iturutse ku mpera z’isi.”

33 Icyo gihe imirambo y’abishwe n’Uhoraho izaba inyanyagiye kuva ku mpera y’isi kugeza ku yindi. Nta muntu uzabaririra cyangwa ngo abahambe. Bazaba nk’ibishingwe biri ku gasozi.

34 Mwa bayobozi mwe, nimurire muboroge,

yemwe bashumba b’abantu banjye, nimwigaragure mu mukungugu.

Koko igihe cyanyu cyo kwicwa kirageze,

muzatatanywa mumere nk’ikibindi cy’agaciro kijanjaguritse.

35 Abayobozi ntibazabona ubuhungiro,

abashumba ntibazabona aho bihisha.

36 Nimwumve amarira y’abayobozi,

nimwumve imiborogo y’abashumba,

koko Uhoraho yatsembye igihugu cyabo.

37 Igihugu cy’amahoro kizahinduka amatongo,

kizahinduka amatongo bitewe n’umujinya ukaze w’Uhoraho.

38 Bagiye nk’intare itaye indiri yayo,

igihugu cyabo kizaba umusaka,

kizaba umusaka bitewe n’inkota y’umwanzi,

bizaterwa n’inkota y’umwanzi n’uburakari bukaze bw’Uhoraho.