Ibitebo bibiri by’imbuto z’imitini
1 Nebukadinezari umwami wa Babiloniya afata Yoyakini mwene Yoyakimu umwami w’u Buyuda n’ibyegera bye, hamwe n’abanyabukorikori n’abanyabugeni abavanye i Yeruzalemu abajyana muri Babiloniya. Ni bwo Uhoraho yanyeretse ibitebo bibiri byuzuye imbuto z’imitini, byari biteretse imbere y’Ingoro ye.
2 Igitebo kimwe cyarimo imbuto nziza cyane z’imitini zahishije mbere y’izindi. Naho ikindi cyarimo imbuto mbi cyane zidashobora kuribwa.
3 Nuko Uhoraho arambaza ati: “Yeremiya we, ubonye iki?”
Ndamusubiza nti: “Mbonye imbuto z’imitini. Hari inziza cyane koko, hari n’izindi mbi cyane zidashobora kuribwa.”
4-5 Nuko Uhoraho Imana y’Abisiraheli arambwira ati: “Nk’uko abantu bashimishwa n’imbuto nziza z’imitini, ni ko nanjye nshimishwa n’Abayuda bajyanywe ho iminyago. Nabirukanye aha hantu bajyanwa muri Babiloniya.
6 Nzabagirira impuhwe mbagarure muri iki gihugu, nzabashyigikira sinzabatsemba, nzabakomeza sinzabarimbura.
7 Nzatuma bagira ubushake bwo kumenya ko ndi Uhoraho. Koko rero bazaba abantu banjye, nanjye nzaba Imana yabo, bazangarukira babikuye ku mutima.”
8 Uhoraho aravuga ati: “Nk’uko bagenza imbuto mbi z’imitini zidashobora kuribwa, ni ko nzagenza Sedekiya umwami w’u Buyuda n’ibyegera bye, hamwe n’abandi baturage bose b’i Yeruzalemu barokotse muri iki gihugu, ndetse n’abagiye mu Misiri.
9 Nzabateza ibyago ku buryo amahanga yose yo ku isi azashya ubwoba. Bazahinduka urw’amenyo babe iciro ry’imigani, bazaba ba ruvumwa ahantu hose nzabatatanyiriza.
10 Nzabateza inkota n’inzara n’icyorezo, kugeza ubwo bazashira mu gihugu nabahaye bo na ba sekuruza.”