Ubutumwa bugenewe umuryango w’umwami w’Ubuyuda
1 Uhoraho yongera kumbwira ati: “Jya ibwami maze ubwire umwami w’u Buyuda
2 uti: ‘Yewe mwami w’u Buyuda wicaye ku ntebe ya Dawidi, wowe n’ibyegera byawe n’abantu bawe banyura muri aya marembo, nimwumve Ijambo ry’Uhoraho:
3 nimukurikize ubutungane n’ubutabera, mukure urengana ku ngoyi y’umukandamiza. Ntimukagirire nabi umunyamahanga n’impfubyi n’umupfakazi, aha hantu ntimukahamenere amaraso y’intungane.
4 Nuko rero nimukurikiza aya mabwiriza, ntihazabura abami basimburana ku ntebe ya Dawidi, bazanyura mu marembo y’iyi ngoro bari mu magare y’intambara no ku mafarasi, bashagawe n’ibyegera byabo n’abantu babo.
5 Nyamara nimudakurikiza aya mabwiriza, ndarahiye iyi ngoro izahinduka itongo.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.
6 Ibi ni byo Uhoraho avuga byerekeye ingoro y’umwami w’u Buyuda:
“Nubwo ari nziza nk’intara ya Gileyadi,
nubwo ari nziza nk’ibisi bya Libani,
nzayihindura nk’ubutayu,
izaba nk’umujyi udatuwe.
7 Nzayiteza abanzi bitwaje intwaro,
bazatema inkingi zayo nziza z’amasederi,
bazazitema bazijugunye mu muriro.
8 “Nuko abantu baturutse mu mahanga bazanyura hafi y’uyu mujyi bazabazanye bati: ‘Kuki Uhoraho yagenje atya uyu mujyi w’ikirangirire?’
9 Bazasubizanya bati: ‘Ni ukubera ko baretse Isezerano ry’Uhoraho Imana yabo, baramya izindi mana barazikorera.’ ”
Ubutumwa bwohererejwe Yowahazi
10 Ntimukaririre Umwami Yosiya wapfuye,
ntimukamugire mu cyunamo.
Ahubwo muririre Yowahaziwajyanywe ho umunyago,
ntabwo azagaruka mu gihugu cye cya gakondo.
11 Ibi ni byo Uhoraho avuze kuri Yowahazi mwene Yosiya wasimbuye se ku ngoma mu Buyuda: yavanywe ino ntazongera kuhagaruka,
12 azapfira aho yajyanywe ho umunyago, ntazongera kugaruka muri iki gihugu.
Yoyakimu aburirwa
13 Uzabona ishyano Yoyakimu,
wowe wubakisha ingoro ukandamiza rubanda,
wubaka amagorofa ukoresheje uburiganya,
ukoresha abantu ntubahembe.
14 Uravuga uti: “Nziyubakira ingoro nini cyane,
izaba ifite amagorofa magari.
Nzayicamo amadirishya manini,
nzayomekaho imbaho z’amasederi,
nzayisīga irangi ritukura.”
15 Koko rero wubakishije amasederi.
Mbese ibyo bituma uba umwami uruta abandi?
Soyari afite ibyokurya n’ibyokunywa,
yakoresheje ukuri n’ubutabera,
bityo yaguwe neza muri byose.
16 Yarwanaga ku bakene n’abandi batishoboye,
byose byamugendekeraga neza.
Ibyo ni byo bigaragaza ko munzi.
Ni jye Uhoraho ubivuze.
17 Nyamara wowe amaso yawe n’umutima wawe birarikiye inyungu mbi,
uvusha amaraso y’inzirakarengane,
ukandamiza abantu bikabije.
18 Dore ibyo Uhoraho yongeye kuvuga kuri Yoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda:
napfa ntibazamuririra bavuga bati:
“Abonye ishyano umuvandimwe wacu!
Abonye ishyano mushiki wacu!”
Ntibazamuririra bavuga bati:
“Abonye ishyano databuja!
Abonye ishyano umwami wanjye!”
19 Bazamushyingura nk’uhamba indogobe,
bazamukurubana bamujugunye inyuma y’amarembo ya Yeruzalemu.
Yeruzalemu izakorwa n’isoni
20 Bantu b’i Yeruzalemu, nimuzamuke mu bisi bya Libani murangurure,
nimurangururire amajwi yanyu i Bashani,
nimurangururire ku bisi bya Abarimu,
dore abakunzi banyu barishwe.
21 Nababuriye mugifite amahoro,
nyamara mwaravuze muti: “Ntituzumvira.”
Iyo ni yo migenzereze yanyu guhera mukiri bato,
ntimwigeze munyumvira.
22 Abayobozi banyu bose bazajyanwa n’umuyaga,
abakunzi banyu bazajyanwa ho iminyago.
Bityo muzakorwa n’isoni mucike intege,
muzabiterwa n’ubugome bwanyu.
23 Yemwe abatuye ibwami mu Ngoro y’Ishyamba rya Libani,
mwebwe muba mu mazu y’amasederi,
imibabaro nibageraho muzaboroga,
muzababara nk’umugore uribwa n’ibise.
Urubanza Uhoraho acira umwami Yoyakini
24 Uhoraho abwira Umwami Yoyakinimwene Yoyakimu umwami w’u Buyuda ati: “Ndarahiye, nubwo wowe Yoyakini waba nk’impeta ku rutoki rw’ikiganza cyanjye cy’iburyo nagushikuzaho.
25 Nzakugabiza abashaka kukwica, ba bandi utinya ari bo Nebukadinezari umwami wa Babiloniya n’ingabo ze.
26 Wowe na nyoko nzabameneshereza mu gihugu mutavutsemo, ni ho mwembi muzapfira.
27 Muzashaka kugaruka muri iki gihugu nyamara ntibizashoboka.
28 “Bazabaza bati: ‘Mbese Yoyakini uyu si nk’ikibindi cyamenetse, abantu bakagisuzugura bakakijugunya? Ni kuki we n’abantu be baciriwe kure bakamenesherezwa mu gihugu batazi?’ ”
29 Wa gihugu we, umva Ijambo ry’Uhoraho.
30 Uhoraho aravuga ati: “Nimwandike uyu muntu nk’aho ari incike.
Ni umuntu utagira amahoro mu mibereho ye,
nta n’umwe umukomokaho uzicara ku ntebe ya cyami ya Dawidi,
nta n’umwe uzayobora u Buyuda.”