Ikibindi kimenetse
1 Uhoraho abwira Yeremiya ati: “Jya ku mubumbyi ugure ikibindi, hanyuma ujyane bamwe mu bakuru b’imiryango no mu batambyi,
2 ujye mu kabande ka Hinomubugufi bw’Irembo ry’Injyo, maze nuhagera utangaze amagambo ngiye kukubwira.
3 Uzavuge uti: ‘Mwa bami b’u Buyuda mwe, namwe baturage b’i Yeruzalemu, nimutege amatwi mwumve ibyo Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli avuga: aha hantu ngiye kuhateza ibyago ku buryo uzabyumva wese azumirwa.
4 Koko rero baranyimūye aha hantu barahahindanya, bosereza imibavu ibigirwamana batigeze bamenya bo ubwabo cyangwa ba sekuruza, cyangwa abami b’u Buyuda. Bahujuje amaraso y’inzirakarengane,
5 bubatse ahasengerwa Bāli, bayitambira abana babo ho ibitambo bikongorwa n’umuriro. Nyamara ibyo sinigeze mbivuga cyangwa mbitegeka, sinigeze nabitekereza.’ ”
6 Uhoraho aravuga ati: “Igihe kizagera ubwo aha hantu hatazongera kwitwa Tofeti cyangwa akabande ka Hinomu, ahubwo hazitwa akabande k’Ubwicanyi.
7 Aha ni ho nzafatira icyemezo cyo kuburizamo imigambi y’u Buyuda n’iya Yeruzalemu. Nzareka abanzi babo kimwe n’abandi bose bashaka kubica babatsembeshe inkota. Imirambo yabo nzayigabiza inkongoro n’inyamaswa.
8 Uyu murwa nzawuhindura amatongo uhinduke urw’amenyo. Abahisi n’abagenzi bazumirwa, bazunguze imitwe kubera ibyago byawugwiririye.
9 Muri icyo gihe cy’imibabaro n’agahinda bazaterwa n’abanzi babo kimwe n’abashaka kubica, nzabateza kurya abana babo. Na bo ubwabo bazasubiranamo baryane.
10 “Hanyuma uzamenere icyo kibindi imbere y’abantu muzaba muri kumwe,
11 ubabwire uti: ‘Uhoraho Nyiringabo aravuze ngo: Nzarimbura aba bantu n’uyu mujyi nk’uko iki kibindi kijanjaguritse ntikibe cyakongera gusubiranywa. Bazahamba imirambo yabo i Tofeti kugeza igihe bazabura aho bahamba.’ ”
12 Uhoraho aravuze ati: “Ibyo ni byo nzakorera aha hantu n’abahatuye, uyu mujyi nzawugira nka Tofeti.
13 Inzu z’i Yeruzalemu n’ingoro z’abami b’u Buyuda zizaba zihumanye nk’i Tofeti, koko ni ko bizagendekera inzu zose zoserejwemo imibavu, bayosereza inyenyeri. Ni na ko bizagendekera ahasukirwa divayi batuye izindi mana.”
14 Hanyuma Yeremiya ava i Tofeti aho Uhoraho yari yamutumye guhanura, ahagarara mu rugo rw’Ingoro y’Uhoraho. Abwira abantu bose ati:
15 “Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuze ati: ‘Dore ngiye guteza uyu mujyi n’insisiro ziwukikije ibyago byose navuze, kuko abaturage baho bigometse banga kunyumvira.’ ”