Yer 18

Yeremiya agenderera umubumbyi

1 Uhoraho yabwiye Yeremiya ati:

2 “Haguruka ujye ku mubumbyi, ni ho nzaguhera ubutumwa.”

3 Nuko ndamanuka njya kwa wa mubumbyi nsanga abumba.

4 Iyo icyo yabumbaga cyangirikiraga mu biganza bye nk’uko bikunze kuba ku bibumbano, yarongeraga akabumba ikindi nk’uko abishaka.

5 Nuko Uhoraho antuma ku Bisiraheli ati:

6 “Mbese murasanga ntashobora kubagenza nk’uko uriya mubumbyi yabikoze? Nk’uko afata ibumba mu biganza bye, ni ko namwe mumeze mu biganza byanjye.

7 Haba ubwo niyemeza ko ngiye kurandura no guhirika, no kurimbura igihugu cyangwa ubwami,

8 nyamara icyo gihugu nikireka ibibi byacyo, nzisubiraho ndeke kugiteza ibyago nari ngambiriye.

9 Haba ubwo kandi niyemeza kubaka no gukomeza igihugu cyangwa ubwami,

10 nyamara abatuye icyo gihugu nibakora ibitanogeye bakanga kunyumvira, nzisubiraho ndeke icyiza nari nagambiriye kubakorera.”

11 None rero bwira abantu b’u Buyuda n’abatuye Yeruzalemu uti: “Uhoraho aravuze ati: ‘Dore mbafitiye umugambi mubi, ndabategurira ibyago. Buri wese nareke imigenzereze ye mibi, avugurure ibikorwa bye.’

12 “Nyamara bazasubiza bati: ‘Urarushywa n’ubusa! Tuzakomeza imigambi yacu, buri wese azatsimbarara ku bikorwa bye bibi.’ ”

Abisiraheli bibagirwa Uhoraho

13 Uhoraho aravuga ati:

“Ngaho nimubaririze mu mahanga.

Mbese hari uwigeze yumva ibintu nk’ibi?

Abisiraheli bakoze ikizira!

14 Mbese ibitare byo muri Libani byigeze biburamo amasimbi?

Mbese amazi yo mu misozi yaho yigeze akama?

15 Nyamara abantu banjye baranyibagiwe,

bosereje imibavu ibigirwamana bitagira umumaro.

Byabateye guteshuka mu migenzereze yabo ya kera,

byatumye banyura mu nzira zidatunganye.

16 Igihugu cyabo bagihinduye ikintu giteye ubwoba,

bagihinduye igihugu gisuzugurwa,

abahisi n’abagenzi baratangara bakazunguza imitwe.

17 Nzatatanya abantu banjye imbere y’abanzi babo,

nzabatatanya nk’uko umuyaga w’iburasirazuba utumura umukungugu,

ku munsi w’amakuba nzabatera umugongo sinzabitaho.”

Yeremiya agambanirwa

18 Abantu barabwirana bati: “Nimuze tugambanire Yeremiya, kuko tutabuze abatambyi bo kutwigisha n’abahanga bo kutugira inama, n’abahanuzi bo kutugezaho Ijambo ry’Imana. Nimureke tumuhagurukire tumusebye, twe kwita no ku byo avuga.”

19 Yeremiya arasenga ati:

“Uhoraho, ntega amatwi,

umva ibyo abanshinja bavuga.

20 Mbese icyiza cyiturwa ikibi?

Nyamara bo bancukuriye urwobo.

Uhoraho, ibuka uko nahoraga imbere yawe mbavuganira,

narabavuganiye kugira ngo ureke kubarakarira.

21 Reka abana babo bicwe n’inzara,

bareke barimburwe n’inkota.

Abagore babo babe incike n’abapfakazi,

abagabo babo bicwe n’icyorezo,

abasore babo bashirire ku rugamba.

22 Ingo zabo nizijye mu cyunamo,

ubateze ibitero bibatunguye.

Koko bancukuriye urwobo ngo ngwemo,

bateze imitego aho nyura.

23 Nyamara Uhoraho urabizi,

uzi imigambi yabo yo kunyica.

Ntubabarire ibicumuro byabo,

ntuhanagure ibyaha byabo.

Bareke bahinde umushyitsi imbere yawe,

igihe cy’uburakari bwawe uzabahane wihanukiriye.”