Yeremiya mu bwigunge
1 Uhoraho arambwira ati:
2 “Ntuzashakire umugore aha hantu cyangwa ngo uhabyarire abana.
3 Koko rero, umva ibyo mvuze ku byerekeye abana bazavukira muri iki gihugu kimwe n’ababyeyi babo.
4 Bazapfa kubera indwara simusiga kandi nta muntu uzabaririra cyangwa ngo abahambe, bazaba nk’ibishingwe biri hasi. Bazicwa n’inkota n’inzara, imirambo yabo iribwe n’inkongoro n’inyamaswa.”
5 Uhoraho yongera kumbwira ati: “Ntukinjire mu rugo rurimo icyunamo, ntuzabaririre, ntuzifatanye na bo mu kababaro. Koko rero aba bantu nabimye amahoro n’impuhwe nari mbafitiye.
6 Muri iki gihugu abakuru n’abato bazapfa babure gihamba, nta wuzabaririra cyangwa ngo abagire mu cyunamo yicisha indasago cyangwa yiyogoshesha.
7 Nta muntu uzagemurira ibyokurya abari mu cyunamo ngo abahumurize, nta n’uzahumuriza uwapfushije se cyangwa nyina amuha icyo kunywa.
8 “Ntukinjire mu nzu irimo ibirori ngo wicare urye cyangwa unywe.
9 Koko rero jyewe Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli, ndakubwira ko ngiye gucecekesha amajwi y’ibyishimo n’umunezero, n’indirimbo zaririmbirwaga umukwe n’umugeni byaturukaga aha hantu. Ibi byose nzabikora mukiriho kandi mubyirebera.
10 “Numara kubwira aba bantu aya magambo bazakubaza bati: ‘Ni kuki Uhoraho yiyemeje kuduteza ibyago bikomeye bitya? Igicumuro cyacu ni ikihe? Ni cyaha ki twakoreye Uhoraho Imana yacu?’
11 Uzabasubize uti: ‘Ni ukubera ko ba sokuruza banyimūye bakayoboka izindi mana, bakazisenga kandi bakazikorera. Baranyimūye basuzugura Amategeko yanjye.
12 Naho mwebwe mwakoze ibibi kurusha ba sokuruza, buri muntu muri mwe yatsimbaraye ku bibi aho kunyumvira.
13 Ni yo mpamvu ngiye kubamenesha muri iki gihugu, mbajyane mu kindi mutazi, icyo na ba sokuruza batamenye. Nimugerayo muzakorera izindi mana ku manywa na nijoro, kuko jye ntazongera kubitaho.’ ”
Abisiraheli bazatahuka
14 Uhoraho aravuga ati: “Igihe kizagera ubwo abantu batazongera kuvuga bati: ‘Ndahiye Uhoraho we wakuye Abisiraheli mu Misiri’,
15 ahubwo bazavuga bati: ‘Ndahiye Uhoraho we wakuye Abisiraheli mu gihugu cyo mu majyaruguru, no mu bindi bihugu yari yarabatatanyirijemo.’ Koko rero nzabagarura mu gihugu cyabo nahaye ba sekuruza.”
Abanyabyaha bazahanwa
16 Uhoraho aravuga ati: “Ngiye kohereza abarobyi benshi bazabarobe, hanyuma nohereze abahigi benshi bazabahige hose ku misozi no ku dusozi, bagere no ku masenga yo mu bitare.
17 Nitegereje imigenzereze yabo yose, nta cyo bampishe. Ibibi bakora ndabibona.
18 Ubugome bwabo n’ibyaha byabo nzabibaryoza incuro ebyiri, kuko igihugu cyanjye bagihumanyishije ibigirwamana byabo bitagira ubuzima, bacyuzuza ibiterashozi byabo.”
Amaherezo abantu bose bazamenya Imana y’ukuri
19 Uhoraho, ni wowe mbaraga zanjye n’ubwihisho bwanjye,
ni wowe buhungiro bwanjye mu gihe cy’amakuba.
Amahanga azakugana,
azaturuka mu mpera z’isi avuga ati:
“Ba sogokuruza nta kindi bari bafite uretse imana z’ibinyoma,
nta kindi bari bafite uretse ibigirwamana bitagira umumaro.
20 Mbese abantu bashobora kwiremera imana?
Reka da! Bene izo si imana.”
21 Uhoraho aravuga ati:
“Ubu noneho ngiye kubamenyesha ububasha n’ubushobozi bwanjye,
bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.”