Amapfa ateye ubwoba
1 Igihe amapfa yateraga Uhoraho yabwiye Yeremiya iri jambo:
2 “Abantu bo mu Buyuda bari mu cyunamo,
imijyi yaho yahindutse amatongo.
Abantu baho bararira barambaraye hasi,
i Yeruzalemu baranguruye amajwi batakamba.
3 Abakomeye bohereje abakozi babo kuvoma amazi,
abakozi bajya ku mariba bakabura amazi.
Bagarutse ibivomesho birimo ubusa,
bakozwe n’isoni barumirwa bipfuka mu maso.
4 Ubutaka bwiyashije imitutu,
nta mvura igwa mu gihugu,
abahinzi bashobewe bipfuka mu maso.
5 Mu gasozi imparakazi zasize ibyana byazo,
zabisize kuko nta rwuri.
6 Indogobe zo mu gasozi zihagaze ahirengeye ku gasi,
zirareha umuyaga nka za nyiramuhari,
amaso yazo yananijwe no kubura ibyo zirya.
7 “Abantu banjye barantakira bati:
‘Nubwo ibyaha byacu bidushinja,
Uhoraho, dufashe uheshe izina ryawe icyubahiro.
Koko ntiduhwema kugucumuraho,
imbere yawe turi abanyabyaha.
8 Wowe Byiringiro by’Abisiraheli,
Umucunguzi wacu mu gihe cy’amakuba,
kuki wifata nk’umushyitsi muri iki gihugu?
Kuki uri nk’umugenzi ushaka icumbi?
9 Kuki umeze nk’umuntu wumiwe?
Kuki uri nk’intwari idashobora gutabara?
Nyamara Uhoraho uri kumwe natwe,
turi abantu bawe ntudutererane.’ ”
10 Uhoraho arambwira ati: “Koko bakunze kurorongotana baranyimūra ntibisubiraho. Ni cyo gituma ntakibishimira, nzibuka ibicumuro byabo kandi mbahanire ibyaha byabo.”
11 Uhoraho arambwira ati: “Ntiwirirwe uvuganira aba bantu.
12 Nubwo bakwigomwa kurya sinzumva gutakamba kwabo. Nubwo bantura ibitambo bikongorwa n’umuriro n’amaturo y’ibinyampeke sinzabishimira, ahubwo nzabateza intambara n’inzara n’icyorezo bibarimbure.”
13 Nuko mbwira Uhoraho nti: “Nyagasani Uhoraho, abahanuzi babwira aba bantu ko nta ntambara n’inzara bizabaho, kuko wasezeranye guha iki gihugu amahoro asesuye.”
14 Nyamara Uhoraho aransubiza ati: “Abo bahanuzi barahanura ibinyoma bitwaje izina ryanjye. Ntabwo nigeze mbatuma, nta n’ubwo nabibategetse cyangwa ngo mbe naragize icyo mvugana na bo. Amabonekerwa yabo ni ibinyoma, ibyo babahanurira ni ibihimbano bidafite umumaro.
15 Ni yo mpamvu jyewe Uhoraho mbabwiye ibyo ngiye gukorera abo bahanuzi bitwaje izina ryanjye, kandi nta cyo nigeze mbatuma. Nyamara bavuga yuko intambara n’inzara bitazagera muri iki gihugu, nzabarimbuza intambara n’inzara.
16 Abo bahanuriye na bo bazapfa rumwe na bo. Imirambo yabo izajugunywa mu mayira yo muri Yeruzalemu kubera intambara n’inzara, ntihazasigara n’uwo kubahamba. Ibi bizagera kuri bose: abagore babo n’abahungu n’abakobwa babo, nzabaryoza ubugome bwabo.
17 Uzababwire uti:
‘Amarira yanjye ahora atemba ku manywa na nijoro,
ahora atemba ndirira abantu banjye bakomeretse bikabije,
abantu banjye bashegeshwe n’ibyago.
18 Iyo ngiye ku gasozi mbona abishwe n’inkota,
iyo ngiye mu mujyi mbona abishwe n’inzara.
Abahanuzi n’abatambyi bakomeza umurimo wabo,
nyamara ntibazi icyo bakora.’ ”
Rubanda batakambira Uhoraho
19 Uhoraho, mbese watereranye u Buyuda?
Mbese wazinutswe abatuye Siyoni?
Kuki waduteje ibyago bidakira?
Twari twizeye kugira amahoro,
nyamara nta cyiza twabonye.
Twari dutegereje gukizwa,
nyamara twugarijwe n’ibidutera ubwoba.
20 Uhoraho, tuzi neza ubugome bwacu,
tuzi neza ibicumuro bya ba sogokuruza,
koko twagucumuyeho.
21 Ku bw’icyubahiro cy’izina ryawe ntutuzinukwe,
ntuteshe agaciro intebe yawe ya cyami,
ibuka Isezerano wadusezeranyije nturyice.
22 Mbese mu mana z’amahanga hari n’imwe ishobora kugusha imvura?
Mbese ijuru ubwaryo ryabasha kugusha ibitonyanga?
Nta wundi uretse wowe Uhoraho Imana yacu.
None amizero yacu ari muri wowe,
ni wowe ukora ibyo byose.