Yeremiya ashinja Uhoraho
1 Uhoraho we, uri intungane,
nyamara mfite icyo ngushinja.
Koko rero ndashaka kukubaza ibyerekeye ubutabera.
Ni kuki imikorere y’abagome ibahira?
Ni kuki abahemu bahirwa?
2 Urabatera bagashinga imizi,
barakura bakera imbuto.
Bahora bakuvuga neza,
nyamara ntibakwitayeho.
3 Uhoraho, uranzi,
warambonye kandi uzi ko ngukunda.
Abo bagome bashyire ukwabo nk’intama zigiye kubagwa,
bashyire ukwabo kugeza ku munsi wo kurimburwa.
4 Mbese igihugu kizageza ryari kuba mu cyunamo,
n’ibyatsi byo mu mirima bikuma?
Dore inyamaswa n’inyoni birapfa kubera ububi bw’abatuye igihugu.
Baravuga bati: “Imana ntireba ibyo dukora!”
5 Uhoraho aravuga ati:
“Niba usiganwa n’abanyamaguru ukananirwa,
uzabasha ute gusiganwa n’abagendera ku mafarasi?
Niba udafite amahoro mu gihugu kirimo umutekano,
uzifata ute mu mashyamba ya Yorodani?
6 “Koko rero dore abavandimwe bawe n’umuryango wawe barakugambanira, baragukoba ku mugaragaro. Ntukabiringire nubwo bakubwiza akarimi keza.”
Uhoraho azinukwa Ingoro ye n’abantu be
7 Uhoraho aravuga ati:
“Nazinutswe Ingoro yanjye n’abantu banjye,
abo nakundaga nzabagabiza abanzi babo.
8 Abantu banjye barampindutse nk’intare yo mu ishyamba,
barantontomeye ndabazinukwa.
9 Abantu banjye bameze nk’igisiga,
bameze nk’igisiga gitewe n’ibindi biturutse impande zose.
Nimugende mukoranye inyamaswa zose z’inkazi,
nimuzizane zirye.
10 Abashumba benshi bononnye umuzabibu wanjye,
baribase umurima wanjye,
umurima wanjye mwiza bawuhinduye ubutayu.
11 Bawuhinduye agasi imbere yanjye,
igihugu cyose cyabaye ubutayu nta wucyitayeho.
12 Mu mpinga zose z’imisozi idatuwe abantu baje barimbura,
inkota yanjye irarimbura abantu mu mpande zose z’igihugu,
nta n’umwe ufite amahoro.
13 Babibye ingano basarura amahwa,
bararushye, nyamara nta cyo bungutse.
Bakozwe n’isoni kubera umusaruro wabo,
bazize uburakari bwanjye.”
Isezerano ry’Uhoraho ku baturanyi ba Isiraheli
14 Uhoraho aravuga ati: “Abaturanyi ba Isiraheli b’abagome bigabije igihugu nahaye ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli, nzabirukana mu bihugu byabo, nzavana Abayuda mu maboko y’abo bagome.
15 Nimara kuyabavanamo nzabagirira imbabazi, buri muntu musubize gakondo ye no mu gihugu cye.
16 Abo bagome nibimenyereza imigenzereze y’abantu banjye, bakarahira bavuga bati: ‘Ndahiye Uhoraho’, nubwo bigeze kwigisha abantu banjye kuramya Bāli, bazabarirwa mu banjye kandi bazagira ishya n’ihirwe.
17 Nyamara nihagira ubwoko bwanga kunyumvira, nzabutsembaho.” Uko ni ko Uhoraho avuze.