2 Tim 1

Indamutso

1 Jyewe Pawulo Intumwa ya Kristo Yezu nk’uko Imana yabishatse, ikanshinga kumenyekanisha isezerano ry’ubugingo duherwa muri Kristo Yezu,

2 ndakwandikiye Timoteyo mwana wanjye nkunda. Imana Data ikugirire ubuntu, iguhe n’imbabazi n’amahoro, ifatanyije na Kristo Yezu Umwami wacu.

Kuba umukozi w’indahemuka wa Kristo

3 Ndashimira Imana nkorera mfite umutima utandega ikibi, nk’uko ba sogokuruza babigenzaga. Mpora nkwibuka ijoro n’amanywa uko nsenze.

4 Iyo nibutse amarira yawenifuza cyane kongera kukubona, kugira ngo ngire ibyishimo bihebuje.

5 Ndibuka ukwizera Kristo kwawe kuzira uburyarya. Uko kwizera ni ko nyogokuru wawe Lowisi yari afite uhereye mbere, nyuma nyoko Unise na we agira uko kwizera, kandi sinshidikanya ko nawe ari ko ufite.

6 Ni yo mpamvu nkwibutsa ngo umere nk’uwatsa umuriro, ukangure impano ikurimo Imana yaguhaye igihe nakurambikagaho ibiganza.

7 Koko rero umwuka Imana yaduhaye si uwo kutugira abanyabwoba, ahubwo ni Mwuka uduha ububasha n’urukundo no kumenya kwifata.

8 Ntukagire isoni zo guhamya Umwami wacu, kandi ntugaterwe isoni n’uko mfunzwebamumpōra. Ahubwo wemere kugirirwa nabi kimwe nanjye kubera Ubutumwa bwiza, Imana ibigushoboje.

9 Ni yo yadukijije, iduhamagarira kuba intore zayo bidatewe n’ibikorwa byacu, ahubwo bitewe n’umugambi wayo n’ubuntu yatugiriye. Kuva mbere na mbere Imana yatugiriye ubwo buntu muri Kristo Yezu.

10 Ariko noneho bwashyizwe ku mugaragaro, igihe Umukiza wacu Kristo Yezu yazaga. Ni we watsembye ubushobozi bw’urupfu, maze ahishura ubugingo budashira akoresheje Ubutumwa bwiza.

11 Ubwo Butumwa ni bwo nashinzwe gutangaza ngo mbubere intumwa n’umwigisha.

12 Ni na yo mpamvu ituma mbabazwa ntyo. Nyamara ntibinkoza isoni kuko nzi uwo nizeye, kandi nkaba nzi neza ko afite ububasha bwo kurinda ibyo yanshinze, kugeza kuri wa munsi Kristo azazaho.

13 Inyigisho zishyitse wanyumvanye uzifate ho urugero uzajya ukurikiza, bityo ukomere kuri Kristo Yezu umwizeye kandi ufite urukundo.

14 Ibyiza washinzwe ubirinde ufashijwe na Mwuka Muziranenge uba muri twe.

15 Nk’uko ubizi abo mu ntara ya Aziya bose barantereranye, barimo Figelo na Erimogene.

16 Nyagasani nagirire neza urugo rwa Onesiforo, kuko yampumurije kenshi ntaterwe isoni n’ingoyi ndiho.

17 Ahubwo akigera i Roma yanshatse ashyizeho umwete maze arambona.

18 Ntawe ukurusha kumenya ibyiza yangiriye turi Efezi. Kuri wa munsi Nyagasani azamugirire imbabazi, zitangwa na Nyagasani ubwe.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/2TI/1-7b14839df3318f5bb76242647b111998.mp3?version_id=387—