Abisiraheli bishe Isezerano
1 Uhoraho abwira Yeremiya ati:
2 “Tega amatwi amagambo y’iri Sezerano maze uyabwire Abayuda n’abatuye i Yeruzalemu.
3 Ubabwire ko jyewe Uhoraho Imana y’Abisiraheli mvuze nti: ‘Havumwe umuntu wese utumvira amagambo y’iri Sezerano.
4 Ni Isezerano nagiranye na ba sokuruza igihe nabakuraga mu Misiri, cya gihugu cyari kibamereye nk’itanura rishongesha ibyuma. Nababwiye kunyumvira no gukora ibyo mbategetse byose, kugira ngo babe abantu banjye, nanjye mbe Imana yabo.
5 Bityo nzasohoza Isezerano nagiranye na ba sokuruza, ryo kubaha igihugu gitemba amata n’ubuki, ari na cyo murimo kugeza magingo aya.’ ”
Maze ndamusubiza nti: “Nibibe bityo Nyagasani.”
6 Nuko Uhoraho arambwira ati: “Jya mu mijyi y’u Buyuda no mu mayira y’i Yeruzalemu, maze ubagezeho ubu butumwa uti: ‘Nimutege amatwi amagambo y’iri Sezerano kandi muyakurikize.
7 Kuva igihe nkuye ba sokuruza mu Misiri kugeza ubu, sinahwemye kubaburira mbihanangiriza ngo banyumvire.
8 Nyamara ntibigeze banyumvira kandi ntibanyitayeho, ahubwo bakomeje kwinangira, umuntu wese agakora ibibi uko yishakiye. Ni cyo cyatumye mpanisha ba sokuruza imivumo yose ivugwa muri iri Sezerano nabategetse gukurikiza, ntibarikurikiza.’ ”
9 Uhoraho arambwira ati: “Habonetse ubugambanyi mu Buyuda no mu batuye i Yeruzalemu.
10 Basubiye mu byaha bya ba sekuruza, bamwe banze kunyumvira. Bayobotse izindi mana barazikorera, Abisiraheli n’Abayuda bishe Isezerano nagiranye na ba sekuruza.
11 Ni cyo gituma jyewe Uhoraho ngiye kubateza ibyago batazigobotora. Nubwo bantakambira sinzabumva.
12 Abo mu mijyi y’u Buyuda n’abatuye i Yeruzalemu, bazajya gutakira za mana boserezaga imibavu, ariko zo nta cyo zizabamarira mu byago.
13 Ibigirwamana by’abantu bo mu Buyuda binganya ubwinshi n’imijyi yabo, i Yeruzalemu bubatse ibicaniro byo koserezaho imibavu yagenewe Bāli, cya kigirwamana gikojeje isoni. Ibyo bicaniro binganya ubwinshi n’inzira zo muri uwo mujyi.
14 None rero Yeremiya, ntukavuganire abo bantu cyangwa ngo ubasabire imbabazi, kuko nibagira ibyago bakantakira ntazabumva.”
15 Uhoraho aravuga ati:
“Abantu nkunda bakora ibibi,
none se kuki baza mu Ngoro yanjye?
Mbese bibwira ko ibitambo byinshi byabakiza ibyago?
Ibyo se ni byo bibashimisha?
16 Nigeze kubagereranya n’igiti cy’umunzenze gitoshye,
igiti gifite imbuto nziza.
Nyamara nzahindisha inkuba ngitwike,
amashami yacyo azakongoka.
17 “Jyewe Uhoraho Nyiringabo narawuteye, ni jye kandi uwuteje ibi byago, kubera ibibi Abisiraheli n’Abayuda bakoze. Barandakaje, ubwo batambiraga Bāli ibitambo.”
Yeremiya atotezwa na bene wabo
18 Uhoraho yaramburiye menya imigambi mibi y’abanzi banjye.
19 Nari meze nk’umwana w’intama utuje bajyanye mu ibagiro, sinari nzi ko ari jye bagambanira. Baravugaga bati: “Nimureke turimbure igiti n’imbuto zacyo. Reka tumwice, izina rye rye kuzongera kwibukwa.”
20 Nuko ndasenga nti:
“Uhoraho Nyiringabo, ni wowe mucamanza utabera,
usuzuma imitima y’abantu ukamenya ibyo bibwira.
Nishyize mu maboko yawe,
ntegereje kureba uko uzampōrera.”
21 Dore icyo Uhoraho abwira abantu ba Anatoti bashakaga kunyica bavuga bati: “Rekera aho guhanura mu izina ry’Uhoraho! Niwanga turakwica.”
22 Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Aba bantu ngiye kubahana. Abasore babo bazicishwa inkota, abana babo bazicwa n’inzara.
23 Igihe cyo guhana abantu ba Anatoti nikigera nzabateza ibyago, ku buryo nta n’umwe uzarokoka.”