Yer 10

Kuramya Imana cyangwa ibigirwamana

1 Mwa Bisiraheli mwe, nimwumve icyo Uhoraho ababwira.

2 Uhoraho aravuga ati:

“Ntimugakurikize imigenzereze y’andi mahanga,

ntimugaterwe ubwoba n’ibimenyetso biboneka ku ijuru,

nubwo byateye ubwoba amahanga.

3 Imigenzo y’abo bantu nta cyo imaze,

batema igiti mu ishyamba,

umubaji akakibājisha icyuma cye.

4 Agitakaho ifeza n’izahabu,

agifatanyisha inyundo n’imisumari,

aragiteranya ntikijegajege.

5 Ibyo bigirwamana bimeze nk’ibishushanyo bikanga inyoni mu murima w’inzuzi zera ibicuma,

ntibishobora kuvuga.

Barabiheka kuko bitakwigenza,

ntimubitinye kuko nta cyo byabatwara,

nta cyiza bishobora gukora.”

6 Uhoraho, nta wahwana nawe,

urakomeye, ububasha bwawe ntibugereranywa.

7 Ni nde utakubaha wowe mwami w’amahanga?

Ukwiye icyubahiro mu banyabwenge bose b’amahanga,

mu bihugu byose nta n’umwe muhwanye.

8 Bose ni abapfapfa ntibagira ubwenge,

nta cyo bashobora kwigishwa n’ibigirwamana byabājwe mu giti.

9 Ibyo bigirwamana birimbishijwe ifeza yavuye i Tarushishi,

birimbishijwe izahabu inoze yavuye Ufazi.

Byakozwe n’umunyabukorikori n’umucuzi b’abahanga,

babyambitse imyambaro y’umuhemba n’iy’umutuku.

10 Nyamara Uhoraho ni Imana y’ukuri,

ni Imana ihoraho n’umwami w’ibihe byose.

Iyo arakaye isi ihinda umushyitsi,

amahanga ntashobora kwihanganira umujinya we.

11 Muzababwire muti:

“Za mana zitaremye ijuru n’isi zizarimburwa ku isi.

Indirimbo yo gusingiza Imana

12 “Uhoraho yaremesheje isi ububasha bwe,

yahanze isi akoresheje ubwenge bwe,

yabambye ijuru ku bw’ubuhanga bwe.

13 Iyo ategetse, amazi yo ku ijuru yibumbira hamwe,

akoranya ibicu abivanye ku mpera z’isi,

yohereza imirabyo imvura ikagwa,

akura umuyaga mu ndiri yawo.

14 Iyo abantu babibonye bibabera urujijo bakumirwa,

abakora ibigirwamana bakorwa n’isoni.

Koko rero bakora imana z’ibinyoma zitagira ubuzima.

15 Nta gaciro zifite, zikwiriye gusuzugurwa,

igihe cyo guhana zizarimbuka.

16 Imana ya Yakobo yo ntimeze nka zo,

ni yo yaremye ibintu byose,

ni yo yagize Abisiraheli ubwoko bwayo,

izina ryayo ni Uhoraho Nyiringabo.”

Igihe cyo kujyanwa ho iminyago kiri hafi

17 Yeremiya aravuga ati:

“Yemwe bantu b’i Yeruzalemu, murugarijwe,

nimuhambire ibyanyu muhunge.

18 Koko rero Uhoraho aravuga ati:

‘Ubu ngiye kubirukana muve muri iki gihugu,

nzabababaza cyane nta n’umwe uzahasigara.’ ”

19 Abantu b’i Yeruzalemu batera hejuru bati:

“Mbega ishyano tugushije! Turakomeretse.

Igikomere cyacu ntigiteze gukira.

Nyamara twaribwiraga tuti:

‘Ibi ni ibyago dushobora kwihanganira.

20 None dore amahema yacu yasenyutse,

imigozi yayo yacitse,

abana bacu bahunze,

nta n’umwe wo kudushingira ihema.’ ”

21 Yeremiya arasubiza ati:

“Abayobozi babaye injiji,

ntibagisha Uhoraho inama,

ni yo mpamvu bananiwe,

bityo abantu babo baratatana.

22 Nimwumve inkuru itugezeho:

imvururu zikomeye ziturutse mu gihugu cyo mu majyaruguru,

ingabo zacyo zizahindura imijyi y’u Buyuda amatongo,

izahinduka amasenga ya za nyiramuhari.”

Yeremiya asabira ubwoko bwe

23 Uhoraho, nzi neza ko umuntu nta cyo yakwigezaho,

nta muntu ushobora kugenzura imibereho ye.

24 Uhoraho, dukosore uduhane,

nyamara ntuduhane wihanukiriye,

ntubigirane uburakari utadutsembaho.

25 Ahubwo urakarire amahanga yanze kukumenya,

urakarire ibihugu bitagusenga.

Koko rero bishe abantu bawe,

igihugu cyacu bagihinduye amatongo.