1 Uhoraho aravuga ati: “Icyo gihe amagufwa y’abami b’u Buyuda n’abatware baho, n’ay’abatambyi n’ay’abahanuzi, n’ay’abatuye muri Yeruzalemu azatabururwa mu mva.
2 Ayo magufwa azajugunywa ku gasozi yaname ku zuba n’ukwezi n’inyenyeri bakundaga, bakabikorera, bakabiyoboka, bakabigisha inama kandi bakabisenga. Ntazahambwa ahubwo azahinduka nk’ibishingwe biri ku gasozi.
3 Abarokotse muri ubwo bwoko bubi, aho nabatatanyirije hose bazahitamo gupfa aho gukomeza kubaho.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.
Icyaha n’igihano
4 Uhoraho aravuze ati:
“Ubaze abantu banjye uti:
‘Mbese iyo umuntu aguye ntabyuka?
Mbese iyo umuntu ayobye ntagaruka?
5 Kuki aba bantu bayobye bakanga kungarukira?
Batsimbaraye ku kinyoma banga kungarukira.’
6 “Naritonze ntega amatwi,
nyamara ntibigeze bavuga ukuri.
Nta n’umwe muri bo wihana ubugome bwe,
nta wibaza ati: ‘Nakoze iki?’
Buri wese akurikira imigenzereze ye,
buri wese ameze nk’ifarasi yiruka iri ku rugamba.
7 “Ikiyongoyongo kimenya igihe kigomba kwimuka,
inuma n’intashya n’umusambi bimenya igihe bizagurukira,
nyamara abantu banjye ntibazi ibyemezo nafashe.
8 Mushobora mute kuvuga muti:
‘Turi abanyabwenge dufite Amategeko y’Uhoraho?’,
nyamara abigishamategeko barayagoretse.
9 Abanyabwenge banyu bazakorwa n’isoni,
bazumirwa kandi bafatirwe mu mutego.
Koko rero basuzuguye Ijambo ry’Uhoraho,
none se ubwo ni bwenge ki?
10 “Abagore babo n’amasambu yabo nzabyegurira abandi,
kuva ku muto kugeza ku mukuru bararikira inyungu mbi,
abahanuzi n’abatambyi barariganya.
11 Ibikomere by’abantu banjye babibona nk’aho byoroheje,
baravuga bati: ‘Amahoro, amahoro’,
nyamara nta mahoro ariho.
12 Mbese batewe isoni n’ibikorwa byabo bibi?
Reka da! Nta soni bibatera,
nta n’ubwo babyitaho.
Ni yo mpamvu bazarimbuka nk’abandi bose,
nzabahana barimbuke.”
13 Uhoraho aravuga ati:
“Nashatse gukoranya abantu banjye nk’urundarunda umusaruro,
nyamara bameze nk’umuzabibu cyangwa umutini bitagira imbuto.
Amababi yabyo yarumiranye,
bityo nzabateza ababakandamiza.”
14 Abantu baravuga bati:
“Kuki twicaye nta cyo dukora?
Reka dukoranire hamwe,
reka duhungire mu mijyi ntamenwa dupfireyo.
Dore Uhoraho Imana yacu yadutanze ngo dupfe,
yatwuhiye amazi aroze,
koko rero twamucumuyeho.
15 Twari twizeye kuzagira amahoro,
nyamara nta cyiza twabonye.
Twari dutegereje gukizwa,
nyamara twugarijwe n’ibidutera ubwoba.
16 Urusaku rw’amafarasi y’abanzi rurumvikanira i Dani,
isi yose irahinda umushyitsi,
irahindishwa umushyitsi n’urusaku rw’amafarasi,
abanzi baje kurimbura igihugu n’ibirimo byose,
baje kurimbura umurwa n’abawutuye.”
17 Uhoraho aravuga ati:
“Nzabateza inzoka z’impiri,
nzabateza iz’ubumara butagomborwa zibarume.”
Yeremiya aterwa agahinda n’ubwoko bwe
18 Agahinda mfite ntigashobora gushira,
nakutse umutima.
19 Umva umuborogo w’ubwoko bwanjye,
umva umuborogo uturutse hirya no hino mu gihugu.
Mbese Uhoraho ntakiba i Siyoni?
Mbese Umwami wa Siyoni ntakiyibamo?
Uhoraho aravuga ati:
“Kuki bandakaje basenga ibigirwamana?
Kuki bayobotse imana z’amahanga?”
20 Yeremiya aravuga ati:
“Isarura rirarangiye n’impeshyi irashize,
nyamara ntitwabonye agakiza.
21 Nashengutse kubera ibikomere by’ubwoko bwanjye,
ndi mu cyunamo nacitse intege.
22 Mbese nta muti uboneka i Gileyadi?
Mbese nta muganga ukiharagwa?
Ni kuki ibikomere by’ubwoko bwanjye bidashira?
23 Iyaba umutwe wanjye wari iriba ry’amazi,
iyaba amaso yanjye yari isōko y’amarira,
narira ku manywa na nijoro,
naririra abantu banjye bishwe.