Yeremiya ahugura Abisiraheli
1 Ubu ni ubutumwa Uhoraho yahaye Yeremiya.
2 Hagarara ku irembo ry’Ingoro, maze utangaze ubu butumwa: nimwumve Ijambo ry’Uhoraho mwebwe Bayuda mwinjiye muri aya marembo muje gusenga Uhoraho.
3 Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuze ati: “Nimutunganye imigenzereze n’imikorere yanyu, bityo nzabareka muture muri iki gihugu.
4 Ntimukiringire ibinyoma ngo muvuge muti: ‘Iyi ni Ingoro y’Uhoraho! Ingoro y’Uhoraho! Ingoro y’Uhoraho!’
5 Nyamara nimuhindure imigenzereze n’imikorere yanyu mugire ubutabera.
6 Nimureke gukandamiza abasuhuke n’impfubyi n’abapfakazi, mureke kwicira inzirakarengane aha hantu, kandi mureke kuyoboka ibigirwamana bibazanira amakuba.
7 Nimugenza mutyo nzabareka muture aha hantu, no mu gihugu neguriye ba sokuruza burundu.
8 “Nyamara mwizera ibinyoma bidafite umumaro.
9 Dore muriba, murica, murasambana, murahira ibinyoma, mwosereza imibavu Bāli, muyoboka ibigirwamana mutigeze mumenya.
10 Muza imbere yanjye muri iyi Ngoro yanyeguriwe muvuga muti: ‘Turi amahoro’, nyamara mugakomeza gukora ibi bizira byose.
11 Mbese mutekereza ko iyi Ngoro yanyeguriwe ari indiri y’abajura? Nyamara jye nabonye ari uko bimeze.
12 “Ngaho nimujye i Shilo aho natoranyije ngo habe Inzu yanjye, maze murebe uko nahagenje bitewe n’ububi bw’ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli.
13 Mwakoze ibi bibi byose nubwo ntahwemye kuvugana namwe, ariko ntimwanyumva. Narabahamagaye nyamara ntimwanyitaba.
14 Ni yo mpamvu uko nagenjeje Shilo, ari na ko nzagenzereza iyi Ngoro yanyeguriwe, kimwe n’aha hantu nabeguriye mwebwe ubwanyu na ba sokuruza.
15 Nzabirukana mujye kure yanjye nk’uko nagenje abavandimwe banyu b’Abisiraheli.”
Ubwoko bwigometse
16 Uhoraho abwira Yeremiya ati: “Ntugire icyo usabira aba bantu kandi ntuntakambire ku bwabo, ntuntitirize kuko ntazakumva.
17 Mbese ntureba ibyo bakorera mu mijyi y’u Buyuda no mu mayira y’i Yeruzalemu?
18 Abana baratashya inkwi, ba se baracana umuriro, naho abagore barategura imigati yo gutura ikigirwamanakazi bita ‘Umwamikazi w’ijuru’. Byongeye kandi baratura ibigirwamana ituro risukwa bagambiriye kundakaza.
19 Ubwo se ni jyewe bababaza, cyangwa ni bo ubwabo bibabaza bikoza isoni?”
20 Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga ati: “Uburakari bwanjye n’umujinya wanjye nzabisuka aha hantu, nzabisuka ku bantu no ku nyamaswa, no ku biti no ku mbuto zo mu murima. Uburakari bwanjye buzagurumana nk’umuriro udateze kuzima.”
21 Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuze ati: “Nimwongēre ibitambo bikongorwa n’umuriro, mubyongere ku bindi bitambo maze mwirire inyama zabyo.
22 Koko rero ubwo nakuraga ba sokuruza mu Misiri, sinigeze ngira icyo mbabwira cyangwa mbategeka ku byerekeye ibyo bitambo bikongorwa n’umuriro, n’ibindi bitambo.
23 Nyamara narababwiye nti: ‘Nimunyumve bityo nzaba Imana yanyu namwe mube ubwoko bwanjye. Nimukurikize amategeko mbahaye kugira ngo mumererwe neza.’
24 Nyamara ntibanyumviye kandi ntibanyitayeho, ahubwo bakurikije imigambi yabo mibi barinangira, basubira inyuma aho kujya imbere.
25 Kuva igihe ba sokuruza baviriye mu Misiri kugeza ubu, sinahwemye kubatumaho abahanuzi banjye.
26 Nyamara ntibanyumviye kandi ntibanyitayeho, ahubwo bakomeje kwigomeka bakora ibibi kurusha ba sekuruza.
27 “None rero uzababwira aya magambo yose, nyamara ntibazakumva. Uzabahamagara, nyamara ntibazakwitaba.
28 Icyakora uzababwire uti: ‘Muri ubwoko butumvira Uhoraho Imana yabwo, ubwoko butemera gucyahwa. Ukuri kwarayoyotse ntikukibarangwaho.’ ”
Akabande k’Ubwicanyi
29 Mwa baturage b’i Yeruzalemu mwe,
nimwimoze imisatsi muyijugunye,
nimuririre ku misozi.
Koko Uhoraho yarabanze arabatererana,
yarabanze kuko mwamurakaje.
30 Uhoraho aravuga ati: “Abayuda bakoreye ibibi imbere yanjye, bashyize ibigirwamana byabo bizira mu Ngoro yanyeguriwe, maze barayihumanya.
31 Bubatse ahasengerwa ibigirwamana i Tofeti mu kabande ka Hinomu, kugira ngo bajye batamba abahungu babo n’abakobwa babo ho ibitambo bikongorwa n’umuriro. Nyamara sinigeze mbibategeka, nta n’ubwo nigeze mbitekereza.
32 Igihe kizagera he kongera kwitwa Tofeti cyangwa akabande ka Hinomu, ahubwo hazitwa akabande k’Ubwicanyi. Hazahinduka irimbi, kuko nta handi bazaba bagifite bahamba abantu.
33 Imirambo y’abo bantu izaba ibyokurya by’ibisiga n’inyamaswa zo mu gasozi, kandi nta muntu uzabyirukana.
34 Igihugu kizahinduka amatongo. Nzacecekesha amajwi y’ibyishimo mu mijyi y’u Buyuda no mu mayira y’i Yeruzalemu, ntihazongera kumvikana indirimbo ziririmbirwa umukwe n’umugeni.”