Ibyaha bikabije by’ab’i Yeruzalemu
1 Uhoraho aravuga ati:
“Nimujye mu mayira y’i Yeruzalemu,
nimurebe mubaririze, mushakashake ahantu hose.
Nihaboneka umuntu umwe gusa ukora ibitunganye agaharanira ukuri,
naboneka nzababarira Yeruzalemu.
2 Nubwo barahira mu izina ryanjye,
nubwo barirahira, indahiro zabo ni ibinyoma.”
3 None se Uhoraho, icyo ushaka si ukuri?
Warabahannye nyamara ntibyagira icyo bibatwara,
warabatsembye nyamara nta cyo byabigishije,
barinangiye bamera nk’ibuye banga kwihana.
4 Naribwiye nti: “Aba ni rubanda nta cyo bazi,
ntibazi imigenzereze y’Uhoraho,
ntibazi ibyo Imana yabo ibashakaho.
5 Nzasanga abayobozi babo mvugane na bo,
koko rero bo bazi imigenzereze y’Uhoraho,
bazi ibyo Imana yabo ibashakaho,
nyamara na bo bimūye Uhoraho banga kumwumvira.
6 Ni yo mpamvu bazaribwa n’intare zo mu ishyamba,
inyamaswa z’inkazi zizabatsembera ku gasozi,
ingwe zizagota imijyi yabo,
usohotse zimutanyagure.
Koko ubwigomeke bwabo burakabije,
ubuhakanyi bwabo burenze urugero.”
7 Uhoraho aravuga ati:
“Nabababarira nte?
Abana banyu baranyimūye bayoboka ibigirwamana,
nabahaye ibyo bifuzaga byose,
nyamara batwawe n’ubusambanyi,
babyiganira mu mazu y’indaya.
8 Bameze nk’amafarasi y’imishishe,
buri wese ararikiye umugore wa mugenzi we.
9 Nzabahanira ibyo bikorwa byabo,
nzihimura ubwoko bumeze butyo.
10 “Nimujye mu mizabibu yabo muyonone,
nyamara ntimuyirimbure burundu,
nimuyikureho amashami kuko atakiri ayanjye,
11 ni koko Abisiraheli n’Abayuda barangomeye bikabije.”
Uko ni ko Uhoraho avuze.
Ingaruka zo kwihakana Uhoraho
12 Bihakanye Uhoraho bavuga bati:
“Uhoraho nta cyo azadutwara,
nta cyago kizatugwirira,
nta ntambara cyangwa inzara bizatugeraho.
13 Abahanuzi nta cyo bamaze,
ubuhanuzi bwabo ntibuva ku Mana,
ibyo byago bahanura bizabe ari bo bihama.”
14 None rero Uhoraho Imana Nyiringabo aravuga ati:
“Kubera ko mwavuze mutyo,
amagambo yanjye azaba nk’umuriro mu kanwa kanyu,
abantu bazamera nk’inkwi batwikwe n’umuriro.
15 Mwa Bisiraheli mwe, ngiye kubateza igihugu cya kure,
ni igihugu gifite imbaraga,
ni igihugu cyabayeho kuva kera,
ni igihugu kivuga ururimi mutumva.
16 Imyambi yabo irica,
ingabo zabo zose ni intwari.
17 Zizatsembaho ibintu byanyu byose,
zizatsembaho ibyari bibatunze,
zizatsemba abahungu banyu n’abakobwa banyu,
zizatsemba amatungo maremare n’amagufi,
zizatsemba imizabibu n’imitini yanyu,
zizasenya imijyi ntamenwa mwiringiraga.
18 Nyamara icyo gihe sinzabatsembaho.”
Uko ni ko Uhoraho avuze.
19 Abantu bazabaza bati: “Kuki Uhoraho Imana yacu iduteza ibi byago byose?”
Uzabasubize uti: “Ni uko mwimūye Uhoraho, mukayoboka imana z’abanyamahanga mu gihugu cyanyu. Ni cyo gituma muzakorera abanyamahanga mu gihugu kitari icyanyu.”
Imana iburira abantu bayo
20 Uhoraho aravuga ati:
“Menyesha Abisiraheli ibi,
bitangaze mu Buyuda.
21 Nimwumve mwa bapfapfa mwe mutagira ubwenge,
mufite amaso nyamara ntimubona,
mufite amatwi nyamara ntimwumva.
22 Kuki mutanyubaha?
Kuki mudahinda umushyitsi imbere yanjye?
Ni jye washyizeho umusenyi ngo ube urubibi rw’inyanja,
urubibi ruhoraho idashobora kurenga.
Nubwo habamo umuhengeri ntishobora kururenga,
nubwo yakwibirindura nta cyo yashobora.
23 Nyamara aba bantu binangiye umutima barararuka,
baranyanze barigendera.
24 Ntibajya bibwira bati:
‘Reka twubahe Uhoraho Imana yacu,
ni we utanga imvura mu gihe cyayo,
ni we utanga imvura y’umuhindo n’iy’itumba,
ni we utugenera ibihe by’isarura.’
25 Ibicumuro byanyu ni byo byahinduye ibyo byose,
ibyaha byanyu ni byo byababujije ibyo byiza.
26 Ni koko mu bwoko bwanjye harimo abagome,
baca ibico bakubikira abandi nk’abahiga inyoni,
barabasumira bakabagusha mu mutego.
27 Uko inyoni bazuzuza mu rutete,
ni ko amazu yabo yuzuye ibyibano.
Ibyo bibatera gukomera no gukungahara,
28 barabyibushye, barabengerana.
Ububi bwabo burenze urugero,
ntibubahiriza uburenganzira bw’impfubyi,
ntibarengera abakene.
29 Nzabahanira ibyo bikorwa byabo,
nzihimura ubwoko bumeze butyo.”
30 Amahano ateye ubwoba yabaye muri iki gihugu.
31 Abahanuzi bahanura ibinyoma,
abatambyi bategekesha igitugu,
nyamara abantu banjye barabyishimira.
None se imperuka nigera muzabigenza mute?