Yer 4

Guhamagarirwa kwihana

1 Uhoraho abwira Abisiraheli ati:

“Mwa Bisiraheli mwe, nimungarukire,

nimungarukire niba mubishaka.

Nimuvana ibigirwamana byanyu biteye ishozi imbere yanjye ntimunyimūre,

2 nimurahira Uhoraho mu kuri,

nimumurahira mu butungane no mu butabera,

ni bwo amahanga yose azansaba kuyaha umugisha,

bityo ampe ikuzo.”

3 Uhoraho arabwira abantu b’u Buyuda n’ab’i Yeruzalemu ati:

“Nimuhinge ahatigeze hahingwa,

nimureke kubiba mu mahwa.

4 Yemwe bantu b’u Buyuda n’ab’i Yeruzalemu,

nimunyiyegurire burundu.

Nimutagenza mutyo uburakari bwanjye buzagurumana,

buzagurumana nk’umuriro utazima,

bitewe n’ibibi mwakoze.”

U Buyuda bumenyeshwa inkuru iteye ubwoba

5 Uhoraho aravuga ati:

“Nimutangaze ibi mu Buyuda,

nimubyamamaze muri Yeruzalemu.

Nimuvuze ihembe hose mu gihugu,

nimurangurure amajwi muvuga muti:

‘Nimukoranire hamwe,

nimuhungire mu mijyi ntamenwa.

6 Nimwerekeze ibendera ryanyu i Siyoni,

nimuhunge mwihuta.

Dore ngiye kubateza ibyago bikomeye,

ibyago kirimbuzi biturutse mu majyaruguru.

7 Intare ivumbutse aho yari yihishe,

umurimbuzi w’amahanga arahagurutse,

aje kurimbura igihugu cyanyu,

imijyi yanyu izasigara ari amatongo,

nta muntu uzayirangwamo.

8 Nimwambare imyambaro igaragaza akababaro,

nimurire muboroge.

Koko uburakari bukaze bw’Uhoraho buracyadukurikiranye.

9 Icyo gihe umwami n’abatware bazakuka umutima,

abatambyi bazagira ubwoba,

abahanuzi bazumirwa.’ ”

10 Nuko ndavuga nti: “Nyagasani Uhoraho,

wabeshye aba bantu na Yeruzalemu uvuga uti:

‘Muzagira amahoro’,

none dore inkota iratwugarije.”

11 Icyo gihe Uhoraho azabwira abantu b’i Yeruzalemu ati:

“Umuyaga utwika uzaturuka mu misozi yo mu butayu,

uzahuha werekeje aho aba bantu banjye bari.

Ntuzaba ari umuyaga woroheje nk’utuma bagosora imyaka,

12 izaba ari inkubi y’umuyaga inturutseho.

Ni jye Uhoraho ugiye kubacira urubanza.”

Abanzi baturutse impande zose

13 Dore umwanzi aje nk’igicu,

amagare ye y’intambara ariruka nka serwakira,

amafarasi ye araguruka kurusha kagoma,

tugushije ishyano turarimbutse!

14 Uhoraho aravuga ati:

“Yeruzalemu we, reka ubugome bwawe ukizwe,

mbese uzageza ryari kugambirira ubugome?

15 Ijwi riranguruye riturutse i Dani,

ritangaje ibyago biturutse mu misozi ya Efurayimu.

16 “Tangaza ibi mu mahanga,

bimenyeshe Yeruzalemu uti:

‘Igitero kije gituruka mu gihugu cya kure,

kije gikangaranya imijyi y’u Buyuda,

17 kigose Yeruzalemu nk’uko abarinzi bakikiza umurima’,

koko abantu baho baranyimūye.

18 Ibyo bitewe n’imyifatire yawe n’ibikorwa byawe bibi,

iki ni igihano uhawe,

ni igihano kibabaje ndetse gishengura umutima.”

Yeremiya ababazwa n’ibyago bizagwirira Abayuda

19 Yeremiya atera hejuru ati:

“Ndababara ndashengurwa n’agahinda,

umutima uradiha sinshobora guceceka,

numvise urusaku rw’impanda n’urwamo rw’intambara.

20 Ibyago birakurikirana,

igihugu cyose kirarimbutse.

Amazu yacu asenyutse mu kanya gato,

ubwikingo bwacu buhindutse amatongo.

21 Nzahereza he kureba ibendera ry’intambara?

Nzahereza he kumva urusaku rw’impanda?”

22 Uhoraho aravuga ati: “Abantu banjye ni abapfapfa,

koko ntabwo banzi.

Ni abana batagira ubwenge,

icyo bazi ni ugukora ibibi gusa,

ntibazi gukora ibyiza.”

Yeremiya yerekwa irimbuka ryegereje

23 Nitegereje isi mbona itagira ishusho nta n’ikiyiriho,

nitegereje ijuru nsanga ritagira umucyo.

24 Nitegereje imisozi mbona itingita,

nabonye n’udusozi tunyeganyega.

25 Nitegereje mbona nta muntu ugituye ku isi,

nta n’inyoni irangwa mu kirere.

26 Nitegereje mbona igihugu cyarumbukaga cyahindutse ubutayu,

mbona imijyi yacyo yose yahindutse amatongo.

Ibyo byose byatewe n’uburakari bukaze bw’Uhoraho.

27 Uhoraho aravuga ati:

“Igihugu cyose kizasenyuka,

nyamara sinzakirimbura burundu.

28 Ni yo mpamvu isi izajya mu cyunamo,

ijuru na ryo rizacura umwijima.

Koko ibyo navuze sinzabihindura,

narabyiyemeje sinzisubiraho.”

Siyoni ihanganye n’abanzi

29 Nimwumve urusaku rw’abarwanira ku mafarasi,

nimwumve urusaku rw’abarwanisha imiheto,

abo muri buri mujyi bazahunga.

Bamwe bazahungira mu mashyamba abandi mu bitare,

imijyi yose izasigara ari amatongo,

nta muntu uzayirangwamo.

30 Yewe Yeruzalemu wahindutse amatongo,

bikumariye iki kwambara imyambaro itukura?

Bikumariye iki kwambara imitamirizo y’izahabu?

Bikumariye iki kwirimbisha wisīga irangi ku maso?

Uririmbishiriza ubusa,

dore abakunzi bawe bakuzinutswe,

barashaka kukwica.

31 Ndumva urusaku nk’urw’umugore uribwa n’ibise,

ndumva umuniho nk’uw’umugore ubyara ubwa mbere.

Ni urusaku rw’abatuye i Siyoni,

baraganya bagatakamba bateze amaboko bati:

“Tugushije ishyano turapfuye,

tuguye mu maboko y’abanzi bacu.”