Yer 3

Isiraheli ni nk’umugore w’indaya

1 Uhoraho aravuga ati:

“Mbese umugabo yirukanye umugore we akishakira undi mugabo,

amushatse umugabo we wa mbere yamucyura?

Ntibyashoboka byaba ari uguhumanya igihugu.

Nyamara mwe Abisiraheli mwagize incuti nyinshi,

none murashaka kungarukira!

2 Nimwubure amaso murebe mu mpinga z’imisozi,

ni hehe mutakoreye ubusambanyi?

Mwicaraga ku mayira mutegereje abakunzi banyu,

mwategererezaga mu butayu nk’abambuzi,

igihugu mwagihumanishije uburaya n’ingeso mbi byanyu.

3 Kubera ibyo nabujije imvura kugwa,

nabimye imvura y’umuhindo.

Nyamara mwakomeje kwifatanya n’indaya,

ntimukorwa n’isoni.

4 Na n’ubu muracyantakira muvuga muti:

‘Uri Data! Wadukunze kuva tukiri bato.

5 Mbese uzakomeza kuturakarira?

Mbese uburakari bwawe buzahoraho?’

Uko ni ko muhora muvuga,

nyamara ntimuhwema gukora ibibi.”

Abisiraheli n’Abayuda bahamagarirwa kwihana

6 Ku ngoma ya Yosiya, Uhoraho yarambwiye ati: “Mbese witegereje ibyo bariya Bisiraheli b’abahakanyi bakoze? Bajya ku misozi miremire no munsi y’ibiti byose bitoshye bakitwara nk’indaya.

7 Naribwiraga nti: ‘Nibamara gukora biriya byose bazangarukira’, nyamara ntibigeze bangarukira. Ndetse n’abavandimwe babo b’Abayuda b’abahemu, ibyo byose barabibonye.

8 Nirukanye Abisiraheli b’abahakanyi ntandukana na bo, kubera ko banyimūye bakaba indaya. Abavandimwe babo b’Abayuda b’abahemu barabirebaga, nyamara ntibyabatera ubwoba, ahubwo biganye Abisiraheli.

9 Abisiraheli babonye ko kwitwara nk’indaya nta cyo bibatwaye, bahumanya igihugu, basenga amabuye n’ibiti.

10 Nubwo bimeze bityo abavandimwe babo b’Abayuda b’abahemu ntibihannye babikuye ku mutima, ahubwo byabaye urwiyerurutso.” Uko ni ko Uhoraho avuze.

11 Uhoraho yongera kumbwira ati: “Icyakora nubwo Abisiraheli ari abahakanyi, barusha ubutungane Abayuda b’abahemu.

12 None genda ujye mu majyaruguru ubabwire uti:

‘Mwa Bisiraheli b’abahakanyi mwe nimungarukire,

ndi umunyambabazi sinzabarakarira,

sinzakomeza kubarakarira.

13 Nimwemere gusa ibicumuro byanyu,

nimwemere ko mwagomeye Uhoraho Imana yanyu.

Mwayobotse imana z’amahanga,

mwazisengeye munsi ya buri giti gitoshye,

ntimwanyumviye.’ ”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

14 Uhoraho aravuga ati: “Mwa Bisiraheli b’ibirara mwe, nimungarukire kuko ari jye mugabo wanyu. Nzafata umwe muri buri mujyi, mfate babiri muri buri nzu mbajyane i Siyoni.

15 Nzabaha abayobozi nzihitiramo kandi bazabayoborana ubwenge n’ubushishozi.”

16 Uhoraho yungamo ati: “Icyo gihe muzororoka mugwire mu gihugu. Abantu ntibazaba bakivuga ibyerekeye Isanduku y’Isezerano, ntizongera kwibukwa ukundi. Izava mu bitekerezo byabo, ntibazayikenera, nta n’ubwo bazirirwa bakora indi.

17 Icyo gihe Yeruzalemu izitwa intebe y’Uhoraho, amahanga yose azahakoranira ampeshe ikuzo, ntibazongera gukurikiza ibitekerezo byabo bibi.

18 Icyo gihe Abayuda n’Abisiraheli bazafatanya, bose bazava mu gihugu cy’amajyaruguru, bajye gutura mu gihugu nahaye ba sekuruza ho gakondo.”

Abisiraheli bagarukira Uhoraho

19 Uhoraho aravuga ati:

“Nibwiraga ko nzabafata nk’abana banjye,

nibwiraga ko nzabaha igihugu cyiza kuruta ibindi.

Nibwiraga ko muzanyita data,

bityo ntimuzongere kunyigomekaho.

20 Nyamara mwabaye nk’umugore uhemukira umugabo we,

bantu ba Isiraheli, mwarampemukiye.”

21 Urusaku rw’Abisiraheli rwumvikaniye mu mpinga z’imisozi,

bararira baratakamba, bararira kuko bayobye,

bibagiwe Uhoraho Imana yabo.

22 Mwa birara mwe, nimungarukire,

nzabakiza uburara bwanyu.

Abisiraheli barasubiza bati:

“Turakugarukiye, ni wowe Uhoraho Imana yacu.

23 Koko twarararutse,

twasengeye ibigirwamana ku misozi,

nyamara Uhoraho Imana yacu ni we uzakiza Abisiraheli.

24 Iki gikorwa giteye isoni,

ni igikorwa twakoze kuva tukiri bato,

cyangije ibikorwa bya ba sogokuruza,

cyangije amatungo yabo magufi n’amaremare,

cyangije abahungu n’abakobwa babo.

25 Nimureke dukorwe n’ikimwaro,

isoni nizidutere kumirwa.

Twe na ba sogokuruza twaracumuye,

twacumuye ku Uhoraho Imana yacu.

Twacumuye kuva tukiri bato kugeza ubu,

ntabwo twigeze twubaha Uhoraho Imana yacu.”