Yer 2

Ubwigomeke bw’Abisiraheli

1 Uhoraho yarambwiye ati:

2 “Genda ubwire Yeruzalemu uti:

‘Ndibuka uko wankundaga ukiri muto,

ndibuka uko wankundaga ukiri umugeni,

ndibuka uko wankurikiye mu butayu,

wankurikiye mu gihugu kitagira ikikimeramo.

3 Isiraheli yari yareguriwe Uhoraho,

yari umwihariko we,

abayirenganyaga bose babaga bacumuye,

bagwirirwaga n’ibyago.’ ”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

Igicumuro cy’abakurambere ba Isiraheli

4 Mwa rubyaro rwa Yakobo mwe,

mwe abakomoka kuri Isiraheli mwese,

nimwumve Ijambo ry’Uhoraho.

5 Uhoraho arababaza ati:

“Ba sokuruza banshinja iki,

banshinja iki cyatumye bantererana?

Biyeguriye ibigirwamana bitagira umumaro,

na bo ubwabo bahindutse imburamumaro.

6 Ntibigeze bibaza bati:

‘Uhoraho wadukuye mu Misiri ari he?

Ari he uwatuyoboye mu butayu,

ari he uwatuyoboye mu gihugu cy’ubutayu n’imanga?

Ari he uwatuyoboye mu gihugu cyumagaye kandi gicuze umwijima,

ari he uwatuyoboye mu gihugu kitagira ukigeramo n’ugituye?’

7 Nabazanye mu gihugu kirumbuka,

nakibazanyemo ngo mutungwe n’imbuto zacyo,

nakibazanyemo ngo mutungwe n’imbuto zacyo n’ubwiza bwacyo.

Nyamara mwageze mu gihugu cyanjye muragihumanya,

igihugu cyanjye mwagihinduye ikizira.

8 Abatambyi ntibigeze bibaza bati: ‘Uhoraho ari he?’

Abahanga mu by’Amategeko ntibakīmenya.

Abayobozi banyigometseho,

abahanuzi bahanurira Bāli,

bayobotse ibigirwamana bitagira umumaro.

Urubanza Uhoraho afitanye n’abantu be

9 Ni yo mpamvu nongeye kubashinja,

nzabashinja hamwe n’abuzukuru banyu.”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

10 “Nimujye mu kirwa cya Shipure murebe,

nimwohereze intumwa i Kedarizigenzure neza,

murebe niba hari igikorwa nk’iki kigeze kibaho.

11 Mbese hari igihugu kigeze gihindura imana zacyo?

Hari icyazihinduye nubwo na zo atari imana?

Nyamara abantu banjye barandetse nubwo ndi ishema ryabo,

baranyimūye bayoboka ibigirwamana bitagira umumaro.

12 Wa juru we, ibyo nibitume wumirwa,

ibyo nibigutere ubwoba kandi bitume wiheba.”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

13 “Koko rero ubwoko bwanjye bwakoze amakosa abiri:

baranyimūye nubwo ndi isōko y’amazi y’ubugingo,

bifukuriye amariba yabo bwite,

bifukuriye amariba atobotse atabika amazi.”

Ingaruka z’ubuhemu bw’Abisiraheli

14 Mbese Abisiraheli ni inkoreragahato?

Ese baba baravukiye mu buja?

Mbese ni kuki babaye iminyago y’amahanga?

15 Intare zirabatontomera n’urusaku rukaze,

igihugu cyabo zagihinduye umusaka,

imijyi yabo yaratwitswe nta muntu ukiyibamo.

16 Abaturage b’i Memfisi n’ab’i Tafunebazaguharangura umutwe.

17 Ibyo ni mwe mwabyikururiye,

mwarabyikururiye mwimūra Uhoraho Imana yanyu,

mwaramwimūye kandi ari we wabayoboraga.

18 Mbese kuki mujya mu Misiri kunywa amazi ya Nili?

Ni kuki mujya muri Ashūru kunywa amazi ya Efurati?

19 Ububi bwanyu nibubahane,

ubugambanyi bwanyu nibubashinje.

Bityo muzamenya ko ibyo mukora ari bibi kandi bibabaje,

muzamenya ko ari bibi kwimūra Uhoraho Imana yanyu.

Koko rero ntimukinyubaha.

Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.

Abisiraheli bimūra Uhoraho

20 Uhoraho aravuga ati:

“Mwa Bisiraheli mwe, kuva kera mwanyigometseho,

mwanze kunyumvira,

mwaravuze muti: ‘Ntituzagukorera.’

Mwagiye mu mpinga z’imisozi yose no munsi y’ibiti byose bitoshye,

mwitwaye nk’umugore w’indaya.

21 Nabateye mumeze nk’imizabibu y’indobanure,

mwari mumeze nk’igiti cyatoranyijwe.

Mbese kuki mwantereranye?

Ese kuki mwambereye nk’imizabibu itagira imbuto?

22 Nubwo mwakwiyuhagira mute,

nubwo mwakwiyuhagiza isabune y’agaciro,

nyamara ibicumuro byanyu bizagumaho imbere yanjye.

Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

23 Bishoboka bite ko mwavuga muti:

‘Ntitwahumanye cyangwa ngo tuyoboke za Bāli?’

Nimwibuke uko mwitwaye mu kabanden’ibyo mwahakoreye,

mumeze nk’ingamiya y’ingore yirukanka hirya no hino.

24 Mumeze nk’indogobe y’ingore imenyereye ubutayu,

iyo yarinze igenda ireha umuyaga.

Ni nde wayibuza irari ryayo?

Iyo impfizi ziyishatse ntizirirwa ziruha,

iyo igihe cyayo kigeze zirayibona.

25 Mwa Bisiraheli mwe, nimureke kurushya ibirenge byanyu,

nimureke kumisha umuhogo wanyu.

Nyamara muravuga muti: ‘Nta cyo bitwaye!

Dukunda imana z’amahanga tuzaziyoboka.’ ”

Isiraheli ikwiriye guhanwa

26 Uhoraho aravuga ati:

“Nk’uko umujura ufatiwe mu cyuho akorwa n’isoni,

ni na ko Abisiraheli n’abami babo n’abatware babo bazakorwa n’isoni,

ni na ko abatambyi babo n’abahanuzi babo bazakorwa n’ikimwaro.

27 Babwira igiti bati: ‘Uri data!’

Babwira n’ibuye bati: ‘Ni wowe watubyaye!’

Koko rero banteye umugongo ntibakinyitaho,

nyamara iyo bari mu kaga barantakambira bati:

‘Ngwino udutabare.’

28 None se imana mwiremeye ziri he?

Ngaho nizize zibakize akaga murimo.

Mwa Bayuda mwe, imana zanyu ni nyinshi nk’imijyi yanyu.

29 Ni kuki munshinja?

Mwese uko mungana mwarangomeye.

30 Narabahannye ariko biba iby’ubusa,

igihano nticyagira icyo kibigisha.

Inkota yatsembye abahanuzi banyu,

yabatsembye nk’aho ari intare y’inkazi.”

31 None rero nimuzirikane Ijambo ry’Uhoraho ubabwira ati:

“Mwa Bisiraheli mwe, hari ubwo nigeze mbabera nk’ubutayu?

Mbese naba narababereye nk’igihugu cy’icuraburindi?

Ni kuki abantu banjye bavuga bati:

‘Tuzakora icyo dushaka ntituzakugarukira?’

32 Mbese umukobwa w’inkumi yakwibagirwa imirimbo ye?

Mbese umugeni yakwibagirwa imitamirizo ye?

Nyamara abantu banjye banyibagiwe kenshi.

33 “Icyo mushoboye ni ukwiruka inyuma y’abakunzi banyu,

abo bagore babi ni mwebwe bigiraho gukora ibibi.

34 Imyambaro yanyu yuzuyeho amaraso y’abakene b’inzirakarengane,

yuzuyeho amaraso nubwo nta n’umwe muri mwe wafatiwe mu cyuho.

Nyamara nubwo bimeze bityo muravuga muti:

35 ‘Turi intungane, Uhoraho ntaturakariye.’

Nyamara nzabacira urubanza kuko muvuga muti:

‘Ntitwacumuye.’

36 Kuki muhindagurika mu mibanire yanyu n’amahanga?

Misiri izabakoza isoni nk’uko Ashūru yabagenjeje.

37 Aho na ho muzavanayo ikimwaro mukozwe n’isoni,

abo mwishingikirizaga Uhoraho yarabazinutswe,

koko nta cyo bazabamarira.”