Abagaragu nyakuri n’ingirwabagaragu
1 Uhoraho aravuga ati:
“Ijuru ni intebe yanjye,
isi ni nk’akabahonkandagizaho ibirenge.
None se muzanyubakira nzu ki?
Ni hehe mubona ko natura?
2 Ibiriho byose ni jye wabiremye,
byose ni jye wabikoze.
Uko ni ko Uhoraho avuze.
Nezezwa n’abicisha bugufi bakihana,
nezezwa n’abanyubaha bakumvira ijambo ryanjye.
3 Hari abatamba ikimasa ariko bakica n’abantu,
batamba umwana w’intama ariko bakica n’imbwa,
batura ituro ry’ibinyampeke ariko bagatura n’amaraso y’ingurube,
bosereza imibavu imbere yanjye ariko bagasenga ibigirwamana,
bakurikiza imigenzereze yabo mibi.
4 Ni yo mpamvu nzabateza ibyago,
ibyo batinyaga ni byo bizabageraho.
Koko narabahamagaye ntihagira unyitaba,
naravuze ntihagira unyumva,
nyamara bakoreye ibibi imbere yanjye,
bahisemo gukora ibitanezeza.”
Uhoraho aje gutanga ihumure no guca imanza
5 Nimwumve Ijambo ry’Uhoraho mwebwe mwese abamwumvira bakamwubaha.
Bene wanyu barabanga bakabirukana babampōra,
bavugana agasuzuguro bati:
“Ngaho Uhoraho nagaragaze ikuzo rye,
narigaragaze tubone umunezero wanyu!”
Nyamara bo bazakorwa n’isoni.
6 Nimwumve urusaku rwumvikanira mu mujyi,
nimwumve ijwi ryumvikanira mu Ngoro yanjye,
ni ijwi ryanjye mpana abanzi banjye.
7 Yeruzalemu yabyaye mbere yuko iramukwa,
yabyaye umuhungu mbere y’uko ibise biza.
8 Ni nde wigeze kumva ibintu nk’ibyo?
Ni nde wigeze kubona ibintu nk’ibyo?
Mbese igihugu kibasha kuvuka mu munsi umwe?
Mbese ubwoko bwavuka mu mwanya muto?
Nyamara Siyoni yabaye ikiramukwa ibyara abana.
9 Mbese ndetse umubyeyi akagera igihe inda ivuka namubuza kubyara?
Uko ni ko Imana yanyu ibaza.
Mbese niba ari jye utuma abana bavuka naziba inda ibyara?
10 Mwe abakunda Yeruzalemu, nimukome mu mashyi munezeranwe na yo.
Mwebwe mwese abayiririye, nimukome mu mashyi.
11 Muzonka munezezwe n’amabere ahumuriza,
muzahāga munezerwe,
muzanezezwa n’ubwinshi bw’amashereka.
12 Uhoraho aravuga ati:
“Ngiye kubazanira amahoro atemba nk’uruzi,
ubukire bw’amahanga buzabageraho nk’umugezi usendereye.
Muzonka muhekwe nk’umwana muto,
bazabakuyakuya nk’umwana uri ku bibero bya nyina.
13 Nk’uko umwana ahumurizwa na nyina, ni ko nanjye nzabahumuriza muri Yeruzalemu.
14 Muzabibona munezerwe,
ingingo zanyu zizagarura ubuyanja,
bizamenyakana ko Uhoraho arinda abagaragu be,
bizamenyekana ko arakariye abanzi be.
15 Dore Uhoraho agendera mu muriro,
amagare ye y’intambara ameze nka serwakira.
Aje afite uburakari bukaze,
aje gucyaha afite uburakari bugurumana.
16 Uhoraho azacira imanza abantu bose,
azazibacira akoresheje inkota n’umuriro,
hazapfa benshi muri bo.
17 Hariho abiyegurira ibizira n’abihumanura ubwabo,
babigirira kwinjira mu busitani bw’imihango izira.
Ni ho barira ingurube n’imbeba n’ibindi bizira,
abo bantu bose bazarimbuka.”
Uko ni ko Uhoraho avuze.
Ikoraniro rikomeye riheruka
18 Azi ibikorwa byabo,
azi n’ibyo batekereza.
Uhoraho aravuga ati: “Nzi ibikorwa byabo n’ibyo batekereza, nje gukoranya abantu b’amahanga yose n’indimi zose, bazakoranira hamwe babone ikuzo ryanjye.
19 Nzashyira ikimenyetso hagati yabo, abazarokoka muri bo nzabohereza mu mahanga ari yo Tarushishi na Puti na Ludi, ibihugu by’abahanga mu kurasa imyambi. Nzabohereza n’i Tubali no mu Bugereki no mu bihugu bya kure bitaramenya ububasha n’ikuzo byanjye. Bazatangaza ikuzo ryanjye muri ayo mahanga.
20 Bazazana abavandimwe banyu bose babakuye mu mahanga yose babature Uhoraho. Bazabazana babahetse ku mafarasi no ku nyumbu no ku ngamiya no mu magare, babageze i Yeruzalemu ku musozi wanyeguriwe. Bazabazana nk’uko Abisiraheli bajyana amaturo y’ibinyampeke mu bikoresho bihumanuwe bakayageza mu Ngoro yanjye.
21 Nzatoranya bamwe muri bo mbagire abatambyi n’Abalevi.” Uko ni ko Uhoraho avuze.
22 Uhoraho aravuga ati: “Nk’uko ijuru rishya n’isi nshya nzarema bizahoraho, ni na ko mwe n’urubyaro rwanyu muzahoraho. Uko ni ko Uhoraho avuze.
23 Kuva mu mboneko y’ukwezi kugeza mu mboneko y’ukundi, kuva ku isabato kugeza ku yindi, abantu bose bazaza kunsenga. Uko ni ko Uhoraho avuze.
24 Abantu bazasohoka babone imirambo y’abangomeye. Inyo zizabarya iteka ryose, umuriro uzabatwika ntuzazima kandi bazatera ishozi icyaremwe cyose.”