Urubanza rutegerejwe
1 Uhoraho aravuga ati:
“Niyeretse abatambaririje,
nabonywe n’abatanshatse.
Nabwiye ubwoko butanyambaje nti: ‘Dore ndi hano.’
2 Nirizaga umunsi nteze amaboko ngo nakire abantu b’ibyigomeke,
abatakurikizaga imigenzereze myiza bagakurikiza ibitekerezo byabo bwite.
3 Ni abantu bahora bandakaza ku mugaragaro,
batambira ibitambo mu mirima yabo,
bosereza imibavu ku ntambiro z’amatafari.
4 Baba mu marimbi bakarara mu buvumo,
barya inyama z’ingurube bakanywa isupu ihumanye.
5 Babwira abo bahuye na bo bati:
‘Mwitwegera turi abaziranenge.’
Abo bantu barandakaza cyane,
uburakari bwanjye ni nk’umuriro utazima.
6 Nimumenye ko ibyo byose mbizirikana ndetse narabyanditse,
sinzabyihorera ahubwo nzabibaryoza bikomeye.
7 Nzabahanira ibicumuro byanyu n’ibya ba sokuruza,
batambiraga ibigirwamana ibitambo bikongorwa n’umuriro,
babitambiraga ku misozi no ku dusozi bansebya.
Nzabahana bikomeye nkurikije ibyo bakoze.”
Uko ni ko Uhoraho avuze.
8 Uhoraho aravuga ati:
“Iyo babonye iseri ry’imizabibu rihishije baravuga bati:
‘Ntimuryangize rizavamo umutobe mwiza’,
ni ko nzagenzereza abayoboke banjye,
sinzabatsemba bose.
9 Abisiraheli nzabaha urubyaro,
mu Bayuda hazakomoka uzaragwa imisozi,
abo nitoranyirije bazayihabwa ho umunani,
abagaragu banjye bazayituramo.
10 I Sharoni hazaba urwuri rw’imikumbi,
mu gikombe cya Akori hazaba ibiraro by’amatungo,
ibyo nzabigirira abayoboke banjye.
11 Nyamara mwebwe mwarandetse,
mwibagiwe umusozi wanyeguriwe,
musenga ikigirwamana Gadi,
mutura divayi ikigirwamana Meni.
12 Nzabatsembesha inkota,
muzaca bugufi babice,
narabahamagaye ntimwanyitaba,
naravuze ntimwanyumva.
Mwakoreye ibibi imbere yanjye,
mwakoze ibitanshimisha.”
13 Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga ati:
“Abagaragu banjye bazarya,
nyamara mwebwe muzicwa n’inzara,
abagaragu banjye bazanywa,
nyamara mwebwe muzicwa n’inyota,
abagaragu banjye bazanezerwa,
nyamara mwebwe muzakorwa n’isoni.
14 Abagaragu banjye bazaririmbana umunezero,
nyamara mwebwe muzavuza induru mubabaye cyane.
15 Jyewe Nyagasani Uhoraho nzabica,
abo nitoranyirije bazakoresha izina ryanyu nk’umuvumo,
nyamara abagaragu banjye nzabaha izira rishya.
16 Bityo abasabira abandi umugisha mu gihugu,
bazawusaba mu izina ry’Imana y’ukuri,
naho uzarahira muri iki gihugu azarahira Imana y’ukuri.
Koko imibabaro ya kera izibagirana,
nzayibagirwa rwose sinzongera kuyibuka.”
Ijuru rishya n’isi nshya
17 Uhoraho aravuga ati:
“Dore ngiye kurema ijuru rishya n’isi nshya,
ibya kera ntibizibukwa ukundi kandi ntibizatekerezwa.
18 Nyamara munezerwe mwishime iteka ryose,
munezezwe n’ibyo ngiye kurema.
Yeruzalemu nzayigira umujyi w’ibyishimo,
abayituye bazasābwa n’umunezero.
19 Koko nzanezerwa kubera Yeruzalemu,
nzanezerwa kubera abantu banjye,
amarira n’imiborogo ntibizahumvikana ukundi.
20 Abana ntibazongera gupfa bakiri bato,
abakuru na bo ntibazongera gukenyuka,
ntibazapfa batagejeje ku myaka yabagenewe.
Uzarama imyaka ijana azaba akiri umusore,
uzapfa atayigejejeho bizaba ari nk’umuvumo.
21 Bazubaka amazu bayabemo,
bazatera imizabibu barye imbuto zayo.
22 Ntibazubaka amazu ngo aturwemo n’abandi,
ntibazatera imizabibu ngo imbuto zayo ziribwe n’abatayihinze.
Koko abantu banjye bazaramba nk’igiti,
abo nitoranyirije bazishimira ibikorwa byabo.
23 Ibikorwa byabo ntibizaba impfabusa,
ntibazabyara abo gupfa.
Bazaba ubwoko bwahiriwe nanjye Uhoraho,
bazahirwa hamwe n’urubyaro rwabo.
24 Nzabagoboka mbere y’uko banyiyambaza,
nzabasubiza mbere y’uko bansenga.
25 Isega n’umwana w’intama bizarisha hamwe,
intare izarisha ubwatsi nk’ikimasa,
inzoka izatungwa n’umukungugu,
nta kibi cyangwa ikirimbura kizagera ku musozi wanjye.”
Uko ni ko Uhoraho avuze.