Ezayi 63

Uhoraho arengera ubwoko bwe

1 Uyu ni nde uturutse muri Edomu,

ni nde uje aturuka i Bosira yambaye imyambaro itukura?

Uyu ni nde wambaye imyambaro y’icyubahiro?

Ni nde ugenda afite imbaraga nyinshi?

Ni jye Uhoraho uvugisha ubutungane,

mfite ububasha bwo gukiza.

2 Ni kuki imyambaro yawe itukura,

ni kuki itukura nk’iy’umuntu wenga imizabibu?

3 Nengeye imizabibu mu muvure,

nyamara nta muntu n’umwe waje kumfasha.

Nararakaye ndibata abatuye amahanga,

nagize umujinya ndabaribata,

amaraso yabo yimisha ku myambaro yanjye,

imyenda yanjye yose irahindana.

4 Koko uwo munsi nari niyemeje guhōra,

igihe cyo kurokora abantu banjye cyari kigeze.

5 Nararanganyije amaso hirya no hino sinabona untabara,

natangajwe n’uko nta n’umwe wanshyigikiye.

Imbaraga zanjye zatumye ntsinda,

uburakari bwanjye bwanteye imbaraga.

6 Nararakaye ndibata abatuye amahanga,

nagize umujinya baradandabirana,

amaraso yabo nayamennye ku butaka.

Ubugwaneza bw’Imana ku bantu bayo

7 Nzajya ndata ineza y’Uhoraho,

nzajya nogeza ibikorwa bye bishimishije.

Nzabyogeza kubera ibyo yadukoreye,

nzogeza ibikorwa byinshi yakoreye Abisiraheli,

ibyo yakoze ashingiye ku mbabazi n’ineza bye.

8 Koko yaravuze ati:

“Ubu ni ubwoko bwanjye, ni abana batazandiganya”,

bityo yemera kubabera Umukiza.

9 Mu mibabaro yabo yose na we yarababaye,

ni we ubwe wabakijije kubera urukundo n’imbabazi bye,

ni we wabitayeho guhera kera.

10 Nyamara baramugomeye barakaza Mwuka we Muziranenge,

bityo Uhoraho aba umwanzi wabo arabarwanya.

11 Yibutse ibyabaye kera mu gihe cya Musa n’ubwoko bwe.

Ari hehe Uhoraho wakijije abayobozi b’ubwoko bwe mu nyanja?

Ari hehe Uhoraho wabashyizemo Mwuka Muziranenge?

12 Uhoraho yashyigikiye ukuboko kw’iburyo kwa Musa,

yagabanyije amazi y’inyanja mo kabiri,

yimenyekanishije iteka ryose.

13 Yabanyujije mu nyanja,

yayibanyujijemo nk’uko ifarasi inyura ahatari inzitizi.

14 Nk’uko amatungo yahurwa mu kibaya,

ni ko Mwuka w’Uhoraho yahaye abantu be kuruhuka.

Uko ni ko wayoboye ubwoko bwawe,

bityo wihesha igikundiro.

Isengesho ryo kwambaza

15 Uhoraho, itegereze uri mu ijuru urebe,

turebe uri mu Ngoro yawe nziranenge.

Umwete wawe n’ubutwari bwawe biri hehe?

Ntukitugaragariza urukundo n’imbabazi.

16 Nyamara ni wowe Data,

ni wowe nubwo Aburahamu atatuzi na Yakobo ntatumenye.

Uhoraho ni wowe Data,

kuva kera witwa Umucunguzi wacu.

17 Uhoraho, kuki utureka tugateshuka imigenzereze yawe,

kuki utureka tukinangira ntitukubahe?

Uhoraho, garukira abagaragu bawe,

garukira abantu bawe wagize umwihariko.

18 Mu gihe gito ubwoko bwawe bw’umwihariko bwishimiye umurage,

nyamara abanzi bacu baraje bangiza Ingoro yawe.

19 Watugize nk’aho utigeze utubera umuyobozi,

watugize nk’aho tutigeze tuba ubwoko bwawe.

Iyaba wari ukinguye ijuru ukamanuka,

imisozi yatigita imbere yawe.