Ezayi 62

Yeruzalemu igarura ubuyanja

1 Sinzatererana Siyoni,

sinzatuza guhihibikanira Yeruzalemu,

sinzatuza kugeza ubwo ubutungane bwayo buzatamuruka nk’umuseke,

sinzatuza kugeza ubwo agakiza kayo kazaba nk’urumuri.

2 Amahanga azabona ubutungane bwawe,

abami bose bazabona ikuzo ryawe,

Uhoraho azakwita izina rishya.

3 Uzaba nk’ikamba rirabagirana mu kiganza cy’Uhoraho,

uzaba nk’ikamba ry’ubwami mu ntoki z’Imana yawe.

4 Ntuzongera kwitwa intabwa,

igihugu cyawe ntikizongera kwitwa ikidaturwa,

ahubwo uzitwa inkundwakazi n’igihugu cyawe cyitwe umugeni.

Koko Uhoraho azagukunda,

azakunda igihugu cyawe nk’uko umugabo akunda umugore.

5 Uko umusore ashyingirwa umwari,

ni na ko abaturage bawe bazakubenguka.

Uko umukwe yishimira umugeni we,

ni na ko Imana izakwishimira.

6 Yeruzalemu we, nashyize abarinzi ku nkuta zawe,

ntibazigera baceceka ku manywa na nijoro.

Namwe abambaza Uhoraho ntimugatuze,

7 ntimugatume aruhuka kugeza ubwo azazahura Yeruzalemu,

ntimugatume aruhuka kugeza ubwo azayigira igisingizo ku isi.

8 Uhoraho yarahije ukuboko kwe kw’iburyo,

yarahije ukuboko kwe k’ububasha agira ati:

“Koko sinzongera kureka abanzi basahura ingano zawe,

abanyamahanga ntibazongera kukunywera divayi waruhiye.

9 Nyamara mwe ababibye ingano mukazisarura,

muzazirya muhimbaza Uhoraho.

Muzasoroma imizabibu muyengemo divayi,

muzayinywera mu rugo rw’Ingoro yanjye.

10 Nimusohoke munyure mu marembo,

nimutegure inzira abantu banjye bazanyuramo.

Nimuringanize neza umuhanda mukuru,

nimuwuvanemo amabuye,

nimushinge ibendera imbere y’amahanga.”

11 Ibi ni byo Uhoraho atangaza kugeza ku mpera y’isi ati:

“Nimubwire abatuye i Siyoni muti:

‘Dore Umukiza wanyu araje, aje azanye ibihembo.’ ”

12 Bazitwa “abaziranenge n’abacunguwe n’Uhoraho”,

Yeruzalemu izitwa “ukundwa n’Imana”,

izitwa “umujyi Imana itatereranye”.