Ezayi 50

Imana ntizareka abantu bayo

1 Uhoraho arabwira Abisiraheli ati:

“Urwandiko nanditse rwo gusenda nyoko ruri he?

Mbese narabagurishije kubera ko narimo umwenda?

Reka da! Mwaragurishijwe kubera ibyaha byanyu,

nyoko yasenzwe kubera ibyaha byanyu.

2 Kuki nta muntu wari uhari igihe nazaga?

Kuki nta wanshubije igihe nahamagaraga?

Mbese nananiwe kubacungura?

Mbese simfite imbaraga zo kubarokora?

Mbasha gutegeka inyanja igakama,

mbasha guhindura inzūzi ubutayu,

amafi ayirimo yabozwa no kubura amazi akicwa n’inyota.

3 Ijuru ndyambika umwijima,

nditwikiriza umwambaro ugaragaza akababaro.”

Umugaragu w’Uhoraho

4 Nyagasani Uhoraho yanyigishije ibyo mvuga,

yanyigishije gukomeza abacitse intege.

Buri gitondo arankangura ngo numve ibyo anyigisha.

5 Nyagasani Uhoraho yanzibuye amatwi,

sinigeze mba icyigomeke kandi sinigeze mureka.

6 Umugongo wanjye nawutegeje abankubitaga,

imisaya yanjye nayitegeje abampfuraga ubwanwa.

Sinigeze mpisha mu maso hanjye,

sinahahishe abampaga urw’amenyo n’abanciraga.

7 Nyagasani Uhoraho aramfasha sinzakorwa n’isoni,

bityo mu maso hanjye narahakomeje hahinduka nk’ibuye,

nzi ko ntazigera nkorwa n’isoni.

8 Umuvugizi wanjye ampora iruhande, ni nde uzandega?

Umurezi wanjye ni nde?

Naze tuburane, naze duhangane.

9 Koko Nyagasani Uhoraho ni we ungoboka, ni nde uzanshinja?

Abanzi banjye bose bazashiraho,

bazaba nk’umwambaro wariwe n’umuswa.

Gutega amatwi Umugaragu w’Uhoraho

10 Ni nde muri mwe wubaha Uhoraho?

Ni nde wumvira ijambo ry’umugaragu we?

Ni nde ugendera mu mwijima ntamurikirwe n’umucyo?

Niyizere Imana ye yishingikirize ku Uhoraho.

11 Nyamara mwe mucana umuriro mukimurikira,

nimugende mumurikirwe n’umuriro wanyu,

nimumurikirwe n’urumuri mwakije.

Iki ni cyo Uhoraho yabageneye,

muzatsembwa n’umubabaro ukomeye.