Ezayi 49

Umugaragu w’Uhoraho

1 Mwa batuye ibirwa nimunyumve,

abo mu mahanga ya kure nimutege amatwi.

Uhoraho yampamagaye ntaravuka,

yanyise izina nkiri mu nda ya mama.

2 Amagambo yanjye yayagize nk’inkota ityaye,

yandindishije ububasha bwe,

yangize nk’umwambi utyaye ampisha mu mutana we.

3 Yarambwiye ati: “Isiraheli, uri umugaragu wanjye,

ni wowe nzagaragarizamo ikuzo ryanjye.”

4 Naho jyewe naribwiye nti: “Ndaruhira ubusa,

imbaraga zanjye nazipfushije ubusa.”

Nyamara Uhoraho ni we uzandenganura,

Imana yanjye izangororera.

5 Nyamara Uhoraho yarantoranyije kugira ngo mubere umugaragu,

arantoranya kugira ngo mugarurire urubyaro rwa Yakobo,

arantoranya kugira ngo nkoranye Abisiraheli bamugarukire.

Bityo Uhoraho ampaye icyubahiro,

koko Imana yanjye yampaye imbaraga.

6 Uhoraho yarambwiye ati:

“Ntibiguhagije kuzahūra urubyaro rwa Yakobo,

kugarura abarokotse ba Isiraheli na byo ntibihagije kugira ngo umbere umugaragu.

Ahubwo nkugize n’urumuri rwo kumurikira amahanga,

uzageza agakiza kanjye ku mpera z’isi.”

7 Uhoraho Umuziranenge wa Isiraheli n’Umucunguzi aravuga ati:

“Warasuzugurwaga bikabije,

wateraga ishozi amahanga,

wari umugaragu w’abanyagitugu,

nyamara abami bazakubona baguhe icyubahiro,

ibikomangoma na byo bizagupfukamira.

Ibyo bazabiterwa n’uko jyewe Uhoraho ndi indahemuka,

ni jye Umuziranenge wa Isiraheli wagutoranyije.”

Gutahuka kw’abajyanywe ho iminyago

8 Uhoraho aravuga ati:

“Mu gihe gikwiye nzagusubiza,

mu gihe cy’agakiza nzakugoboka,

nzagushyiraho ube umuhamya w’Isezerano nagiranye n’abantu,

uzagarura umutekano mu gihugu kandi usubize ubutaka ababunyazwe.

9 Nzagushyiraho ubwire abajyanywe ho iminyago ngo batahuke,

uzabwira abari mu icuraburindi ngo bajye ahabona.

Aho bazanyura hose bazabona ibyokurya,

ku misozi y’ibiharabuge bazahabona urwuri.

10 Ntibazongera kwicwa n’inzara n’inyota,

icyokere cy’umusenyi n’icy’izuba ntibizabatwika.

Imana ibagirira imbabazi izabayobora,

ni yo izabayobora ku masōko y’amazi.

11 Imisozi yose nzayihangaho inzira,

imihanda nzayiringaniza.

12 Abantu banjye bazatahuka baturutse kure,

bamwe bazaturuka mu majyaruguru n’iburengerazuba,

abandi bazaturuka mu gihugu cya Sinimu.”

13 Wa juru we, sābwa n’ibyishimo,

wa si we, nawe nezerwa,

mwa misozi mwe, nimuvuze impundu,

koko Uhoraho ahumurije abantu be,

azagirira impuhwe abababaye muri bo.

Uhoraho arahumuriza umujyi wa Yeruzalemu

14 Icyakora Yeruzalemu iravuga iti:

“Uhoraho yarandetse,

Nyagasani yaranyibagiwe.”

15 Uhoraho arasubiza ati:

“Mbese umubyeyi yakwibagirwa umwana yonsa?

Ese yareka gukunda umwana yabyaye?

Nubwo we yamwibagirwa jye sinzakwibagirwa.

16 Dore nanditse izina ryawe mu kiganza cyanjye,

inkuta zasenyutse nzihozaho amaso.

17 Abana bawe nibatahuke vuba,

abagushenye nibagusohokemo.

18 Ubura amaso urebe impande zose,

abana bawe bose bakoranye baragusanze.”

Uhoraho arakomeza ati:

“Jyewe ubwanjye ndirahiye,

bazakubera nk’umurimbo w’agahebuzo,

bazakubera nk’umwambaro w’umugeni.

19 Koko wabaye amatongo n’umusaka,

nyamara uzabera muto cyane abagiye kugutura.

20 Abana bakubyariwe bazavuga bati:

‘Aha hantu ni hato rwose,

duhe aho dutura hahagije.’

21 Icyo gihe uzibaza uti:

‘Aba bana bose ni nde wabambyariye?

Nabaye incike ntagishoboye kubyara,

najyanywe ho umunyago ndatereranwa.

None se aba bana ni nde wabareze?

Ese ko nasigaye jyenyine, aba bo baturutse he?’ ”

22 Nyagasani Uhoraho aravuze ati:

“Ngiye guha amahanga ikimenyetso,

nzashinga ibendera ryanjye mu mahanga,

azatahura abahungu n’abakobwa bawe.

23 Abami bazakugenzereza nka so,

abamikazi bazakurera nka nyoko.

Bazagupfukamira bubamye,

bazarigata umukungugu wo ku birenge byawe.

Bityo uzamenya ko ndi Uhoraho,

abamfitiye icyizere ntibazakorwa n’ikimwaro.

24 Mbese hari uwakwambura intwari ibyo yanyaze?

Ese hari uwavana imbohe mu nzara z’uwayiboshye?”

25 Nyamara Uhoraho aravuga ati:

“Koko intwari igiye kwamburwa ibyo yanyaze,

imbohe igiye kuvanwa mu nzara z’uwayiboshye.

Jyewe ubwanjye ngiye kwibasira abanzi bawe,

ni jye ubwanjye uzakiza abana bawe.

26 Abagukandamiza nzabareka baryane,

bazasinda amaraso yabo nk’abasinze divayi.

Abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho Umukiza wawe,

bazamenya ko ndi Umucunguzi ukomeye w’Abisiraheli.”