Imana isezerana gutabara abantu bayo
1 Mwebwe abakomoka kuri Yakobo nimwumve Uhoraho wabaremye,
mwa Bisiraheli mwe, uwababeshejeho aravuga ati:
“Mwigira ubwoba ni jye wabacunguye,
ni jye wabahamagaye muri abanjye.
2 Nimunyura mu mazi nzaba ndi kumwe namwe,
nimunyura mu nzūzi ntimuzarohama,
nimuca mu muriro ntimuzashya,
ibirimi by’umuriro ntibizabatwika.
3 Koko jyewe Uhoraho ndi Imana yanyu,
jyewe Umuziranenge wa Isiraheli ndi Umukiza wanyu.
Natanze Misiri ho incungu yanyu,
natanze Kushi na Seba ho ingurane yanyu.
4 Ibyo nabitewe n’agaciro mufite,
murubashywe kandi ndabakunda.
Bityo ntanze abantu ho ingurane yanyu,
ntanze amahanga ho ingwate y’ubuzima bwanyu.
5 Mwigira ubwoba ndi kumwe namwe,
nzatarurukanya Abisiraheli bava iburasirazuba,
nzabakoranya bava iburengerazuba.
6 Nzabwira amahanga yo mu majyaruguru nti: ‘Nimubampe’,
nzabwira ayo mu majyepfo nti: ‘Mwibanyima’.
Nimureke abahungu n’abakobwa banjye batahuke,
batahuke bavuye mu bihugu bya kure no ku mpera z’isi.
7 Abo bose bitirirwa izina ryanjye,
narabaremye kugira ngo bampesha ikuzo.”
Abahamya b’Uhoraho
8 Nimumuhamagare abo bafite amaso ariko ntibabone,
nimuzane abo bafite amatwi ariko ntibumve.
9 Amahanga yose niyishyire hamwe,
abayatuye nibakorane.
Ni iyihe mu mana zabo yamenyekanishije ibyabaye?
Nizidusobanurire ibyabaye kera,
nizitange ubuhamya zisobanure,
bityo ababyumva bavuge bati: “Ibyo ni ukuri.”
10 Uhoraho arabwira Abisiraheli ati:
“Muri abagabo bo guhamya ibyanjye,
abagaragu banjye ni mwebwe nihitiyemo,
nari ngamije ko mumenya mukanyemera,
bityo mugasobanukirwa uwo ndi we.
Nta yindi mana yigeze ibaho,
nta n’indi izigera ibaho.
11 Koko ni jyewe Uhoraho,
nta wundi Mukiza utari jye.
12 Ni jye wabahishuriye agakiza ndakabaha,
ni jye wakabamenyesheje si imana y’inyamahanga.
Muri abagabo bo guhamya ibyanjye, jyewe Imana yanyu.
13 Nzahora ndi Imana yanyu,
icyo niyemeje nta wubasha kukimbuza.
Ibikorwa byanjye ni nde uzabasha kubitambamira?”
Uhoraho azohereza uzacungura Abisiraheli
14 Uhoraho Umuziranenge wa Isiraheli, Umucunguzi wanyu aravuga ati:
“Kubera urukundo mbafitiye nohereje umuntu i Babiloni,
azatahura abajyanywe ho iminyago bose,
Abanyababiloniya bazahungira muri ya mato biratanaga.
15 Jyewe Uhoraho wahanze Isiraheli,
ndi Umuziranenge wanyu n’umwami wanyu.”
Inzira nshya mu butayu
16 Uhoraho wahanze inzira mu nyanja,
yaciye akayira mu mazi magari,
17 yimiriye amagare y’intambara n’amafarasi,
yakumiriye ingabo n’abantu b’intwari,
baguye ubutazegura umutwe,
bahwekereye nk’itara hanyuma barazima.
Uhoraho aravuga ati:
18 “Ntimugakomeze kwihambira ku byabaye kera,
ntimugahihibikanywe n’ibyahise.
19 Dore ngiye gukora igikorwa gishya,
ndetse ngiki ndagikozaho urutoki.
None se ntimukibona?
Ndahanga inzira mu butayu,
nzavubura inzūzi ahari agasi.
20 Inyamaswa zizanyubaha,
za nyiramuhari na za mbuni zizampa ikuzo.
Koko nzatobora amasōko mu butayu,
nzavubura inzūzi ahari agasi,
bityo abo nitoranyirije nzabaha amazi yo kunywa.
21 Abo bantu nabaremeye kumpesha ikuzo.”
Uhoraho acyaha Abisiraheli
22 Uhoraho aravuga ati:
“Yemwe abakomoka kuri Yakobo, si jye mwiyambaje,
mwa Bisiraheli mwe, mwaranzinutswe.
23 Ntimwantambiye intama ho ibitambo bikongorwa n’umuriro,
ntimwanyubahishije ibitambo.
Sinabaruhije mbaka amaturo y’ibinyampeke,
sinabaruhije mbasaba kunyosereza imibavu.
24 Ntimwanguriye imibavu y’agaciro,
ntimwampagije urugimbu rw’ibitambo byanyu,
ahubwo mwaranduhije kubera ibyaha byanyu,
mwarananije kubera ibicumuro byanyu.
25 Nyamara jyewe niyemeje kubababarira ibicumuro byanyu,
sinzongera kwibuka ibyaha byanyu.
26 “Nimunyibutse ibyo munshinja tubiburane,
ngaho nimugaragaze ubutungane bwanyu.
27 Umukurambere wanyu yakoze icyaha,
abavugizi banyu na bo banyigometseho.
28 Ni yo mpamvu nahinyuye abatware b’Ingoro yanyu,
abakomoka kuri Yakobo narabaretse ngo barimbuke,
Abisiraheli narabaretse baratukwa.”