Ezayi 42

Umugaragu w’Uhoraho

1 Uhoraho aravuga ati:

“Dore umugaragu wanjye nshyigikiye,

ni we nitoranyirije ndamwishimira.

Nzamushyiramo Mwuka wanjye,

azatangariza amahanga ubutabera.

2 Ntazatongana kandi ntazasakuza,

ntazarangurura ijwi rye mu mayira.

3 Urubingo rwavunitse ntazaruhwanya,

itara rigicumbeka ntazarizimya,

azagira umurava maze ubutabera buganze.

4 Ntazacika intege kandi ntazacogora ubutabera butaraganza ku isi,

abatuye kure bazagirira icyizere amabwiriza ye.”

Urumuri rw’amahanga

5 Uhoraho Imana yaremye ijuru ikarihanika,

yaremye isi n’ibiyiriho byose,

atuma abayituye bahumeka,

abeshaho abantu none aravuga ati:

6 “Jyewe Uhoraho naguhamagariye guharanira ubutungane,

nzagushyigikira nkurinde,

nzagirana Isezerano n’abantu ndikunyujijeho,

uzaba urumuri rwo kumurikira amahanga.

7 Uzahumura impumyi kandi ubohore imfungwa,

abari mu mwijima uzabaha kwishyira bakizana.”

8 Ndi Uhoraho, ikuzo ryanjye sinzariha undi,

icyubahiro cyanjye sinzagiha ibigirwamana.

9 Dore ibyo nababwiye kera byarasohojwe,

none ndababwira ibishya,

mbibamenyesheje bitaraba.

Uhoraho aratugobotse

10 Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

abatuye isi mwese nimumuhimbaze,

abasare bo mu nyanja n’ibiyirimo byose nimumuhimbaze,

abatuye ibihugu bya kure nibamuhimbaze.

11 Abatuye ubutayu n’imijyi yabwo nibahanike amajwi,

abatuye mu midugudu ya Kedarinimumuhimbaze,

abaturage b’i Selanibamusingize,

mu mpinga z’imisozi nibarangurure amajwi y’ibyishimo.

12 Abaturage b’iyo gihera nibarate Uhoraho,

nibamusingize bahanitse kandi baranguruye.

13 Uhoraho asohotse nk’intwari,

yarubiye nk’umuntu uri ku rugamba,

akomye akamo avuza induru,

nguwo atsinze abanzi be.

Umugambi w’Uhoraho

14 Kuva kera kose naricecekeye,

nariyumanganyije sinagira icyo mvuga,

narashinyirije nk’umugore uri ku nda,

narababaye ndataka umwuka ushaka guhera.

15 Ngiye kurimbura imisozi n’utununga,

ibyayimezeho byose nzabyumisha,

inzūzi nzazihindura ibirwa,

nzakamya ibidendezi by’amazi.

16 Nzayobora impumyi mu nzira zitigeze zimenya,

nzazinyuza mu tuyira zitazi,

umwijima nzawuhinduramo umucyo imbere yabo,

ahantu hadategamye nzaharinganiza.

Uwo mugambi ngiye kuwusohoza sinzivuguruza.

17 Abiringira ibigirwamana bazasubizwa inyuma,

ababwira amashusho bati: “Muri imana zacu” bazakorwa n’isoni.

Impumyi n’ibipfamatwi

18 Mwa bipfamatwi mwe, nimwumve,

impumyi namwe, nimurebe.

19 Ni nde mpumyi nk’umugaraguwanjye?

Ni nde mpumyi nk’intumwa yanjye?

20 Abisiraheli babonye byinshi nyamara ntibabyitaho,

bafite amatwi nyamara ntibumva.

21 Uhoraho yishimiye gukomeza Amategeko ye no kuyaboneza,

yabitewe n’ubutungane bwe.

22 Nyamara aba bantu banyazwe ibyabo barasenyerwa,

babaroshye mu myobo,

babajugunye muri gereza bafungirwamo,

bajyanywe ho iminyago ntihagira ubarengera,

barabajyanye ntihagira uvuga ati: “Nibagaruke.”

23 Ni nde muri mwe uzabitega amatwi?

Ni nde uzabyitaho akabyumva uhereye ubu?

24 Ni nde watumye abakomoka kuri Yakobo basenyerwa?

Ni nde watumye Abisiraheli bajyanwa ho iminyago?

Ni Uhoraho uwo twacumuyeho,

ntitwashatse kumukurikiza kandi ntitwumviye Amategeko ye.

25 Ni yo mpamvu Uhoraho yabasutseho uburakari bwe,

yabateje intambara ikomeye irabayogoza,

nyamara nubwo yabayogoje ntibabyitayeho,

ntibigeze babizirikana.