Umuntu Uhoraho yitoreye
1 Mwa batuye ibirwa mwe, nimuceceke imbere yanjye,
mwa banyamahanga mwe, nimugire akanyabugabo.
Nimuze imbere yanjye muvuge,
nimuze duhure tuburane.
Uko ni ko Uhoraho avuze.
2 Ni nde wahagurukije umutabaziamukuye iburasirazuba?
Ni nde wamuhamagaye ngo amube hafi?
Ni nde wamweguriye amahanga?
Ni nde wamuhaye gutsinda abami?
Yabahinduye umukungugu akoresheje inkota ye,
yabatatanyije nk’ibyatsi bitumuwe n’umuyaga akoresheje umuheto we.
3 Yarabakurikiranye ntibagira icyo bamutwara,
yabakurikiranye adakoza ibirenge hasi.
4 Ni nde wabiteguye akabishyira mu bikorwa?
Ni wa wundi waremye abantu kuva mu ntangiriro,
jyewe Uhoraho nari ndiho uhereye mu ntangiriro,
nzaba ndiho kugeza ku iherezo rya byose.
5 Abatuye ibirwa barabibonye bashya ubwoba,
abatuye ku mpera z’isi na bo bahinda umushyitsi,
bityo bigiye bugufi babikurikirira hafi.
6 Buri muntu afasha mugenzi we,
abwira umuvandimwe ati: “Komera!”
7 Umunyabukorikori ashyigikira ushongesha izahabu,
usena ibyuma ashyigikira umucuzi,
abwira uteranya ibyuma ati: “Biratunganye.”
Bityo ikigirwamana bakagitera imisumari ntikijegajege.
Isiraheli wigira ubwoba
8 Isiraheli mugaragu wanjye, tega amatwi,
wowe Yakobo nitoranyirije,
urubyaro rwa Aburahamu incuti yanjye.
9 Nabakuye ku mpera z’isi,
nabahamagaye mbavanye iyo gihera,
narababwiye nti: “Uri umugaragu wanjye”,
ni jye wabitoranyirije sinzabareka bibaho.
10 Ntimugire ubwoba ndi kumwe namwe,
ntimwihebe kuko ndi Imana yanyu,
nzabaha imbaraga mbatabare,
nzabarinda mbarenganure.
11 Koko ababahagurukiye bose bazakorwa n’isoni,
ababarakariye bose bazaba ubusa barimbuke.
12 Nubwo mwashakashaka abanzi banyu ntimuzababona,
ababarwanya bazashira.
13 Koko ndi Uhoraho Imana yanyu ibakomeza,
ndababwira nti: “Mwigira ubwoba nzabafasha.”
Uhoraho atabara Abisiraheli
14 Uhoraho aravuze ati:
“Mwa rubyaro rwa Yakobo mwe,
nubwo mumeze nk’umunyorogoto nzabafasha,
mwa Bisiraheli mwe,
nubwo muri abantu buntu mwigira ubwoba nje kubatabara.
Ndi Umucunguzi wanyu, Umuziranenge wa Isiraheli.
15 Ngiye kubagira nk’igikoresho gihura ingano,
igikoresho gishya gifite amenyo menshi.
Muzarimbagura imisozi ishireho,
udusozi muzaduhindura umukungugu.
16 Muzayigosora itwarwe n’umuyaga,
serwakira izayitumukana.
Nyamara mwebwe muzishimira Uhoraho,
muzarata Umuziranenge wa Isiraheli.”
Ubutayu buzatobokamo amazi
17 Abakene n’abatindi bashakashaka amazi ntibayabone,
dore bishwe n’inyota nyamara jyewe Uhoraho nzabagoboka,
jyewe Imana ya Isiraheli sinzabatererana.
18 Nzavubura inzūzi mu misozi y’ibiharabuge,
nzatobora amasōko mu bibaya,
ubutayu buzahinduka ibizenga by’amazi,
agasi kazatobokamo amasōko.
19 Mu butayu nzahatera amasederi,
nzahatera iminyinya n’iminzenze n’ibiti bihumura neza,
mu turere twumagaye nzahatera amasipure,
nzahatera n’amapinusi n’imigenge.
20 Abantu bose bazabyibonera,
bityo bazamenya ko ari jyewe Uhoraho wabikoze,
bazamenya ko ari jyewe Umuziranenge wa Isiraheli wabiremye.
Ibigirwamana ni amanjwe
21 Uhoraho umwami wa Isiraheli arabwira ibigirwamana ati:
“Nimushoze urubanza mutange n’ibimenyetso.
22 Ngaho nibize bidutekerereze ibigiye kuba,
nibidutekerereze ibyabaye kera,
bityo tubizirikane tumenye ingaruka zabyo,
cyangwa nimutumenyeshe icyo bisobanura.
23 Nimutubwire ibizaba mu gihe kizaza,
tumenyereho ko muri imana.
Ngaho nimugire icyo mukora cyiza cyangwa kibi,
bityo dutangarire ubushobozi bwanyu.
24 Nyamara nta cyo mumaze,
ibikorwa byanyu ni imburamumaro,
ubyishingikirizaho ni umupfapfa.”
25 Jyewe Uhoraho nihagurukirije umuntu,
nguwo araje aturutse iburasirazuba,
aje amenyekanisha izina ryanjye.
Azakandagira abami nk’uribata icyondo,
azabaribata nk’umubumbyi ukāta ibumba.
26 Ni nde se watangaje ibingibi kuva kera?
Ni nde kugira ngo tubimenye?
Ni nde wabanje kubitangaza ngo tuvuge tuti:
“Ibyo yavuze ni ukuri?”
Koko rero nta n’umwe muri mwe wabitangaje,
nta n’umwe wumvise imvugo yanyu.
27 Ni jye wa mbere wabitangaje i Siyoni,
ni jye wohereje i Yeruzalemu intumwa ijyanye inkuru nziza.
28 Naritonze nditegereza,
nta kigirwamana na kimwe cyatanga inama,
nta na kimwe nabaza ngo gisubize.
29 Byose nta cyo bimaze,
ibikorwa byabyo ni amanjwe,
byo ubwabyo ni amashusho gusa nta cyo bimaze.