Hezekiya yakira intumwa zivuye muri Babiloniya
1 Muri icyo gihe umwami wa Babiloniya, Merodaki-Baladanimwene Baladani, yoherereza Hezekiya intumwa zijyanye inzandiko n’impano, kuko yari yumvise ko arwaye none akaba yarakize.
2 Hezekiya anezezwa no kubakira, abatambagiza mu nzu y’ububiko yarimo ifeza n’izahabu, n’imibavu n’amavuta y’agaciro. Abatambagiza no mu bubiko bwose bw’intwaro, n’ahandi hose mu nzu habitswe umutungo we. Hezekiya ntiyagira ikintu na kimwe abahisha mu ngoro ye no mu gihugu cye cyose.
3 Hanyuma umuhanuzi Ezayi aramusanga aramubaza ati: “Bariya bantu bakubwiraga iki? Ese ubundi bari baturutse he?”
Hezekiya aramusubiza ati: “Bari baturutse kure cyane muri Babiloniya.”
4 Ezayi aramubaza ati: “None se babonye iki mu ngoro yawe?”
Hezekiya aramusubiza ati: “Babonye ibiyirimo byose, nta na kimwe ntaberetse cyo mu bubiko bwanjye.”
5 Ezayi abwira Hezekiya ati: “Umva icyo Uhoraho Nyiringabo avuze:
6 ‘Igihe kizagera ibiri mu ngoro yawe byose, n’ibyo ba sokuruza barundanyije mu gihe cyabo kugeza ubu, byose bizasahurwe bijyanwe i Babiloni. Nta na kimwe kizasigara.’ Uko ni ko Uhoraho avuze.
7 ‘Ndetse bazajyana bamwe mu rubyaro rwawe bwite, babagire inkone zizajya zikorera umwami wa Babiloniya mu ngoro ye.’ ”
8 Hezekiya asubiza Ezayi ati: “Ni byiza kungezaho iryo jambo ry’Uhoraho.” Koko rero yaribwiraga ati: “Mu gihe nzaba nkiriho, amahoro n’umutekano bizagumaho.”