Ezayi 37

Hezekiya agisha Ezayi inama

1 Umwami Hezekiya abyumvise ashishimura imyambaro ye, yambara igaragaza akababaro maze ajya mu Ngoro y’Uhoraho.

2 Atuma Eliyakimu umuyobozi w’ibwami na Shebuna umunyamabanga, n’abakuru bo mu batambyi, basanga umuhanuzi Ezayi mwene Amotsi, bose bambaye imyambaro igaragaza akababaro.

3 Baramubwira bati: “Hezekiya yadutumye ngo: ‘Uyu munsi ni umunsi w’umubabaro n’igihano n’ikimwaro. Nk’uko bavuga ngo: abana bageze mu matako, ariko nta mbaraga zo kubabyara.

4 Dore umwami wa Ashūru yohereje umujyanama we atuka Imana nzima. Iyaba Uhoraho Imana yawe yari yumvise ibyo bitutsi, yari guhita abimuhanira. None rero senga usabire abantu bayo basigaye.’ ”

5 Izo ntumwa z’Umwami Hezekiya zimaze kubwira Ezayi ubwo butumwa,

6 arazisubiza ati: “Nimusubire ku mwami mumubwire ko Uhoraho avuze ati: ‘Wumvise abagaragu b’umwami wa Ashūru bansebya, nyamara ntukuke umutima ku bw’ibyo bavuze.

7 Dore ndahindura umutima we, inkuru izamugeraho itume asubira iwe. Akigerayo nzamugabiza abamwicisha inkota.’ ”

Senakeribu agarura iterabwoba

8 Icyo gihe umwami wa Ashūru amaze kwigarurira Lakishi, yagiye kugota Libuna. Wa mujyanama we abimenye amusangayo.

9 Umwami wa Ashūru amenyeshwa ko Tiruhakaw’Umunyakushi, umwami wa Misiri ari mu nzira aje kumutera. Nuko yongera kohereza intumwa kuri Hezekiya ngo zimubwire ziti:

10 “Wowe Hezekiya umwami w’u Buyuda, wishingikirije cyane ku Mana yawe igutera kwibeshya ko izambuza, jyewe umwami wa Ashūru kwigarurira Yeruzalemu.

11 Wumvise ukuntu abami ba Ashūru bagenje ibindi bihugu byose bakabirimbura. None se uragira ngo uzarokoka?

12 Ubwo abo nasimbuye ku ngoma batsembaga abaturage ba Gozani n’aba Harani, n’aba Resefu n’Abanyedeni b’i Telasari, imana z’iyo mijyi ntizabakijije.

13 Umwami wa Hamati, n’umwami wa Arupadi, n’umwami w’umujyi wa Sefaruvayimu, n’uwa Hena, n’uwa Iwa, ubu bari he?”

Isengesho rya Hezekiya

14 Nuko Hezekiya afata urwandiko rwazanywe n’intumwa z’umwami wa Ashūru ararusoma. Hanyuma arujyana mu Ngoro y’Imana arushyira imbere y’Uhoraho.

15 Hezekiya ni ko gusenga ati

16 “Uhoraho Nyiringabo Mana y’Abisiraheli, wowe uganje hejuru y’abakerubi, ni wowe wenyine Mana igenga ingoma zose zo ku isi, kandi ni wowe Rurema w’ijuru n’isi.

17 Uhoraho, tega amatwi wumve! Uhoraho, rambura amaso urebe! Umva amagambo ya Senakeribu yuzuye ibitutsi agutuka wowe Mana nzima.

18 None rero Uhoraho, abami ba Ashūru batsembye abatuye amahanga bajagajaga ibihugu byabo,

19 imana zayo bazijugunya mu muriro, barazisenya kuko zitari imana nyakuri, ahubwo abantu bazibāje mu biti no mu mabuye.

20 Uhoraho Mana yacu, utuvane mu nzara za Senakeribu, bityo amahanga yose yo ku isi azamenya ko uri Uhoraho, kandi ko nta wuhwanye nawe.”

Ezayi ageza ubutumwa ku mwami

21 Nuko Ezayi mwene Amotsi ageza kuri Hezekiya igisubizo cy’Uhoraho Imana ya Isiraheli. Aramubwira ati: “Numvise isengesho ryawe wangejejeho ku byerekeye Senakeribu, umwami wa Ashūru.

22 None umva icyo muvugaho.

Abatuye i Siyoni baragusuzuguye,

baraguha urw’amenyo bakagushinyagurira.

Abaturage ba Yeruzalemu baraguseka,

baraguseka bakuzunguriza imitwe.

23 Ni nde watutse ukamwandagaza?

Ni nde wavugishije umurebana agasuzuguro?

Ni jyewe Umuziranenge wa Isiraheli!

24 Jyewe Nyagasani wanyoherereje intumwa zo kuntuka ziti:

‘Amagare yanjye y’intambara yangejeje mu mpinga z’imisozi,

nageze no mu bisi bya Libani.

Nahatemye amasederi maremare,

nahatemye amasipure meza cyane.

Nageze hose no mu mpinga z’ibisi byayo,

navogereye n’ishyamba ryayo kimeza.

25 Nafukuye amariba nywa ku mazi yayo,

nshobora no gukamya imigezi yose ya Misiri,

nzayikamya nkoresheje ikirenge!’

26 “None se Senakeribu, ntuzi ko nabigambiriye?

Uwo mugambi ni jyewe wawuteguye kuva kera,

none ngiye kuwusohoza.

Nari naguhaye inshingano yo gusenya imijyi ntamenwa,

uzayisenya ihinduke amatongo.

27 Abaturage bafite amaboko atentebutse,

bagize ubwoba kandi bakozwe n’ikimwaro.

Bameze nk’ubwatsi bwo mu gasozi,

bameze nk’ubwatsi butoshye bwo mu rwuri,

bameze nka bwa bwatsi bumera ku nzu,

bameze nk’umurima waraye.

28 Erega wowe Senakeribu ndakuzi!

Nzi neza imyifatire yawe n’ibikorwa byawe byose,

ndakuzi iyo wikubise ukandakarira.

29 Koko warikubise urandakaza,

numvise agasuzuguro kawe.

Nzafatisha impeta ku zuru ryawe,

nzashyira akumamu kanwa kawe,

bityo nzagusubiza aho waturutse.

30 “Naho wowe Hezekiya, dore ikizakubera ikimenyetso kiranga ibyo mvuga. Uyu mwaka abantu bazarya umwero w’ibyimejeje, umwaka utaha na wo ni uko. Mu mwaka wa gatatu ni bwo muzabiba mugasarura, muzahinga imizabibu mutungwe n’imbuto zayo.

31 Abayuda barokotse bazongera gushinga imizi, basagambe nk’igiti gihunze imbuto mu mashami yacyo.

32 Koko rero i Yeruzalemu hazaboneka itsinda ry’abasigaye, ku musozi wa Siyoni hazaboneka abacitse ku icumu.”

Ezayi yungamo ati: “Ibyo Uhoraho Nyiringabo azabikorana ishyaka.

33 None rero ku byerekeye umwami wa Ashūru, Uhoraho aragira ati: ‘Ntabwo azinjira muri uyu murwa, ntabwo azigera awurasaho umwambi, ntabwo azawutera yifashishije ingabo. Ntabwo azarunda igitaka ngo yurire inkuta ziwuzengurutse.

34 Azasubirayo anyuze inzira yamuzanye, ntazigera yinjira muri uyu murwa. Ni jyewe Uhoraho ubivuze.

35 Nzarinda uyu murwa, ndokore abaturage bawo ngirira ko ndi Uhoraho, mbigirira kandi n’umugaragu wanjye Dawidi.’”

Abanyashūru bahunga, Senakeribu yicwa

36 Iryo joro umumarayika w’Uhoraho anyura mu nkambi y’Abanyashūru, yica abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na bitanu. Bukeye abaturage babyutse, basanga Abanyashūru bose bapfuye.

37 Senakeribu umwami wa Ashūru asubira iwe atura i Ninive.

38 Igihe Senakeribu yaramyaga imana ye Nisiroki, abana be Adurameleki na Shareseri bamwicisha inkota. Hanyuma bahungira mu gihugu cya Ararati, undi muhungu we Esarihadoni amusimbura ku ngoma.