Ezayi 36

Umwami wa Ashūru atera ubwoba Yeruzalemu

1 Mu mwaka wa cumi n’ine Hezekiya ari ku ngoma, Senakeribu umwami wa Ashūru yateye imijyi ntamenwa yose y’u Buyuda arayigarurira.

2 Umwami wa Ashūru ari i Lakishi, yohereza umujyanama we wihariye w’inkambi, ayoboye umutwe ukomeye w’ingabo, amutuma i Yeruzalemu ku Mwami Hezekiya. Bashinga ibirindiro ku muyoboro w’amazi ava mu kizenga cyo haruguru, kiri ku nzira igana ku murima w’Abameshi.

3 Nuko mwene Hilikiya ari we Eliyakimu wari umuyobozi w’ibwami, aza kubonana na we aherekejwe n’umunyamabanga Shebuna, n’umuvugizi w’umwami Yowa mwene Asafu.

4 Umujyanama wihariye w’umwami wa Ashūru arababwira ati: “Nimugende mubwire Hezekiya ubu butumwa bw’umwami ukomeye ari we mwami wa Ashūru muti: ‘Icyizere ufite ni cyizere ki?

5 Mbese uribwira ko amagambo yonyine, yabasha kuburizamo umugambi n’ubutwari dufite byo kurwana intambara? Ni nde wishingikirijeho waguteye kungomera?

6 Erega wishingikirije kuri Misiri, rwa rubingo rusadutse, rutobora rugahinguranya ikiganza cy’urwishingikirijeho wese! Uko ni ko Umwami wa Misiri agenza abamugirira icyizere bose.’

7 “Ahari aho mugiye kunsubiza muti: ‘Uwo dufitiye icyizere ni Uhoraho Imana yacu.’ Nyamara Hezekiya ni we ubwe washenye ahasengerwa hose n’intambiro zaho, ategeka abantu b’i Yeruzalemu n’abandi Bayuda kujya kumuramya imbere y’urutambiro rw’i Yeruzalemu rwonyine.

8 “None rero, tēga na databuja umwami wa Ashūru. Jyewe ndiyemeza kuguha amafarasi y’intambara ibihumbi bibiri, niba wakwibonera abayarwaniraho.

9 Ubwo se koko washobora gutsimbura n’umwe woherejwe wo mu bagaba b’ingabo ba databuja? None wishingikirije ku Banyamisiri ngo bazaguha amagare y’intambara n’amafarasi!

10 Mbese ye, databuja yatera iki gihugu akakirimbura Uhoraho atabishatse? Reka da! Uhoraho ubwe ni we wabimutegetse.”

11 Nuko Eliyakimu na Shebuna na Yowa, basaba umujyanama w’umwami wa Ashūru bati: “Abagaragu bawe turakwinginze, tubwire mu kinyarameyakuko tucyumva. Erega ibyo utubwira mu giheburayi, dore abantu bari ku rukuta bateze amatwi barabyumva!”

12 Umujyanama w’umwami wa Ashūru arabasubiza ati: “Mbese mwibwira ko databuja yantumye kuri shobuja namwe gusa? Erega yantumye no kuri bariya bicaye ku rukuta, kugira ngo bamenye ko bidatinze bazarya amazirantoki yabo, bakanywa n’inkari zabo kimwe namwe.”

13 Umujyanama w’umwami wa Ashūru arahaguruka, arangurura mu gihebureyi ati: “Nimwumve ubutumwa bw’umwami ukomeye ari we mwami wa Ashūru,

14 aragira ati: ‘Nimureke kwishinga Hezekiya, arabashuka kuko atazabasha kubakiza.

15 Arishingikiriza ku cyizere cy’uko Uhoraho azabankiza, akantesha kwigarurira uyu mujyi, jyewe umwami wa Ashūru.

16 Nimureke kumvira Hezekiya ahubwo mukurikize ibi mbabwira: nimuharanire amahoro munyoboke, jyewe umwami wa Ashūru. Bityo buri wese azigumira mu mizabibu ye n’imitini ye bimutunge, yigumanire n’ikigega cye cy’amazi yinywere.

17 Hanyuma nzabajyana mu gihugu kimeze nk’icyanyu, gikungahaye ku ngano zivamo imigati, no ku mizabibu bengamo divayi.

18 Nimwitondere Hezekiya, kuko abayobya ababwira ko Uhoraho azabakiza. Ese hari ubwo imana z’amahanga zambujije gufata ibihugu byazo?

19 Ese ye, imana za Hamati n’iza Arupadi zakoze iki? Naho se iza Sefaruvayimu zo zakoze iki? Mbese haba hari iyambujije kwigarurira Samariya?

20 Ni iyihe muri izo mana zose yambujije kwigarurira igihugu cyayo? Nta yo. None se Uhoraho azambuza ate kwigarurira Yeruzalemu?’ ”

21 Abari aho baricecekera, ntibamusubiza ijambo na rimwe nk’uko Hezekiya yari yabategetse.

22 Nuko Eliyakimu mwene Hilikiya umuyobozi w’ibwami, n’umunyamabanga Shebuna na Yowa mwene Asafu umuvugizi wihariye w’umwami, bashishimura imyambaroyabo. Basubira ku mwami bamutekerereza ibyo umujyanama w’umwami wa Ashūru yatangaje.