Abasigaye bazatahuka
1 Ubutayu n’agasi bizishima,
igihugu cyumagaye kizishima kirabye indabyo,
indabyo zizarabya nk’amalisi.
2 Icyo gihugu kizuzura indabyo,
kizishima cyane gisābwe n’umunezero.
Kizahabwa ikuzo nk’ibisi bya Libani,
kizagira ubwiza nk’ubw’umusozi wa Karumeli n’ubw’ikibaya cya Sharoni.
Abantu bazabona ikuzo ry’Uhoraho,
bazarangamira ubwiza bw’Imana yacu.
3 Nimukomeze amaboko ananiwe,
nimukomeze n’amavi adandabirana.
4 Nimubwire abakutse umutima muti:
“Nimukomere mwigira ubwoba,
dore Imana yanyu ije guhōra no guhana,
izanywe no kubakiza.”
5 Koko impumyi zizareba,
ibipfamatwi na byo bizumva.
6 Abacumbagira bazasimbuka nk’impara,
ibiragi na byo bizarangurura ijwi binezerewe.
Ubutayu buzatobokamo amasōko,
imigezi itembe ahantu humagaye.
7 Ahari umusenyi utwika hazahinduka ikiyaga,
ubutaka bwumagaye buzatobokamo amasōko,
ahahoze ari amasenga y’imbwebwe hazamera urubingo n’urufunzo.
8 Aho hantu hazaba umuhanda munini,
uzitwa inzira y’intungane,
abahumanye n’abapfapfa ntibazayinyuramo,
intungane zonyine ni zo zizayinyuramo.
9 Muri iyo nzira nta ntare izahakandagira.
inyamaswa y’inkazi ntizayigeramo,
abacunguwe bonyine ni bo bazayinyuramo.
10 Abo Uhoraho yacunguye bazatahuka,
bazagera i Siyoni baririmba,
bazasābwa n’umunezero iteka,
bazagira ibyishimo byinshi,
umubabaro no gusuhuza umutima bizayoyoka.