Abanyamisiri bakuka umutima
1 Ubu ni ubutumwa bwagenewe Misiri.
Dore Uhoraho agiye mu Misiri,
aragendera ku gicu cyihuta cyane,
ibigirwamana byo mu Misiri birahinda umushyitsi imbere ye,
Abanyamisiri bacitse intege.
2 Uhoraho aravuga ati:
“Ngiye kubateranya basubiranemo,
umuvandimwe azarwanya uwo bava inda imwe,
incuti na zo zizarwana.
Umujyi uzarwanya undi mujyi,
igihugu kizatera ikindi.
3 Abanyamisiri bazakuka umutima,
imigambi yabo nzayihindura ubusa.
Bazagisha inama ibigirwamana byabo,
bazagisha inama abazimu n’abashitsi n’abapfumu.
4 Abanyamisiri nzabagabiza abategetsi b’inkazi,
bazategekwa n’umwami ubakandamiza.”
Uko ni ko Nyagasani Uhoraho Nyiringabo avuze.
5 Amazi ya Nili azakama,
urwo ruzi ruzahinduka umusenyi.
6 Imigende yarwo izaba umunuko,
imigezi yo mu Misiri izakama,
imbingo n’imfunzo bizumirana.
7 Imirima yose yuhirwaga n’uruzi rwa Nili izakakara,
izakuburwa n’umuyaga nta kizasigara.
8 Abarobaga muri Nili bose bazaganya barire,
abarobeshaga ururobo bazijujuta,
abarobeshaga imitego bazagira agahinda.
9 Ababoshyi b’imyenda bazacika intege,
abagabo n’abagore baboha imyenda yera na bo bazumirwa.
10 Koko ababoshyi b’imyenda bazashoberwa,
ababeshwagaho n’uwo mwuga bazashavura.
11 Abategetsi b’i Sowanini abapfapfa,
abajyanama b’ibwami batanga inama z’imburamumaro.
Ni nde ushobora kubwira umwami ati:
“Ndi impuguke nkomoka ku bami ba kera?”
12 Mwami wa Misiri, za mpuguke zawe ziri he?
Ngaho nizikumenyeshe icyo Uhoraho Nyiringabo yagambiriye,
nizikumenyeshe imigambi ye ku gihugu cya Misiri.
13 Abategetsi ba Sowani ni abapfapfa,
abategetsi ba Memfisi na bo barajijwe,
abo batware ni bo bagomba kuyobora igihugu,
nyamara barakiyobeje.
14 Uhoraho yayobeje imigambi yabo,
koko rero bayobeje Abanyamisiri mu byo bakora byose,
bityo babaye nk’abasinzi bigaragura mu birutsi.
15 Nta n’umwe mu Misiri ushobora kugira icyo amara, yaba umukire cyangwa umukene, yaba uw’ingenzi cyangwa uw’inyuma y’abandi.
Uko Misiri izamera
16 Igihe kimwe Abanyamisiri bazaba nk’abagore, bazagira ubwoba bahinde umushyitsi nibabona Uhoraho Nyiringabo abarwanya.
17 Abayuda bazatera ubwoba Abanyamisiri, buri wese uzumva bavuga iby’Abayuda azagira ubwoba, kuko Uhoraho Nyiringabo agambiriye kubarwanya.
18 Icyo gihe imijyi itanu yo mu Misiri izavuga igiheburayi, bityo bemere kwifatanya n’Uhoraho Nyiringabo. Umwe muri iyo mijyi uzitwa “Umujyi w’izuba”.
19 Icyo gihe mu Misiri rwagati hazubakwa urutambiro rw’Uhoraho, n’inkingi yeguriwe Uhoraho ahagana ku mupaka.
20 Ibyo bizaba ikimenyetso n’ubuhamya ko Uhoraho Nyiringabo ari mu gihugu cya Misiri. Igihe Abanyamisiri bazatabaza Uhoraho kubera ababakandamiza, azaboherereza umukiza uzabatabara, ababohore.
21 Uhoraho azimenyesha Abanyamisiri, bityo na bo bazamumenya. Bazamutura ibitambo n’amaturo, bagirane amasezerano na we kandi bayakomeze.
22 Uhoraho azahana Abanyamisiri abateze indwara, ariko hanyuma azabakiza. Ubwo bazamugarukira, abababarire kandi abakize.
23 Icyo gihe hazaboneka inzira ihuza Misiri na Ashūru. Abanyashūru bazagenderera Abanyamisiri, n’Abanyamisiri bagenderere Abanyashūru. Abatuye ibyo bihugu byombi bazasengera hamwe.
24 Icyo gihe nikigera, Isiraheli izaba iya gatatu kuri Misiri na Ashūru. Ibyo bihugu uko ari bitatu bizahesha isi yose umugisha.
25 Uhoraho Nyiringabo azabaha umugisha avuga ati: “Mpaye umugisha abantu banjye b’Abanyamisiri, nywuhaye n’Abanyashūru niremeye, n’Abisiraheli umwihariko wanjye.”