Iherezo ry’ubutegetsi bw’i Damasi n’ubwa Isiraheli
1 Ubu ni ubutumwa bwagenewe Damasi.
Dore Damasi ntizongera kuba umujyi ukundi,
izahinduka amatongo.
2 Imijyi yo muri Aroweri izahinduka umusaka,
amatungo azayibyagiramo nta cyo yikanga.
3 Abisiraheli ntibazongera kugira imijyi ntamenwa,
ubutegetsi bw’i Damasi buzarangira.
Abanyasiriya bazacika ku icumu bazacishwa bugufi,
bazacishwa bugufi bamere nk’Abisiraheli.
Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.
4 Icyo gihe Abisiraheli bazatakaza icyubahiro cyabo,
ubukungu bwabo buzashira.
5 Isiraheli izamera nk’ingano zirundanyijwe igihe cy’isarura,
izaba nk’igihe umusaruzi agesa amahundo yazo,
izamera nk’ingano bahumbahumba mu kibaya cy’Abarefa.
6 Muri Isiraheli hazarokoka abantu mbarwa,
izaba nk’igiti cy’umunzenze cyasaruweho imbuto zose,
izaba nk’igiti cyasigayeho imbuto ebyiri cyangwa eshatu mu bushorishori,
izaba nk’igiti cyasigayeho imbuto nkeya ku mashami yo hasi.
Uko ni ko Uhoraho Imana ya Isiraheli avuze.
7 Icyo gihe abantu bazarangamira Umuremyi wabo, bazahindukirira Umuziranenge wa Isiraheli.
8 Ntibazongera kwita ku ntambiro biyubakiye, ntibazongera kurangamira inkingi zeguriwe Ashera cyangwa intambiro zoserezwaho imibavu, biyubakiye.
9 Icyo gihe imijyi ntamenwa baretse kubera Abisiraheli izahinduka ibihuru n’ishyamba. Koko iyo mijyi izahinduka amatongo.
10 Isiraheli we, koko wibagiwe Imana Umukiza wawe,
ntiwazirikanye Urutare ntamenwa rwo buhungiro bwawe!
Bityo wihingiye imirima myiza,
wabibye imbuto z’abanyamahanga.
11 Imbuto mwabibye mwazimejeje uwo munsi,
mwazibibye mu gitondo zihita zizana indabyo.
Nyamara nta cyo muzasarura,
ahubwo hazabaho igihe cy’amakuba n’umubabaro ukabije.
Iterabwoba ry’amahanga
12 Mbega uburakari bw’abantu benshi!
Bararuruma nk’inyanja irimo imihengeri.
Mbega umuborogo w’amahanga!
Bararuruma nk’amazi menshi.
13 Umva uburyo ibihugu biruruma nk’amazi y’inyanja,
nyamara Uhoraho azabicyaha bihungire kure,
bizaba nk’umurama utumuka hejuru y’imisozi,
bizaba nk’umukungugu utumuwe na serwakira.
14 Ku mugoroba biba biteye ubwoba,
nyamara mu rukerera bikayoyoka.
Ngayo amaherezo y’abatwambura ibyacu,
ni yo maherezo y’abadusahura.