Gusingiza Imana Umukiza
1 Icyo gihe uzavuga uti:
“Uhoraho ndagushimiye,
ndagushimiye nubwo wari warandakariye,
uburakari bwawe bwarashize urampumuriza.
2 Imana ni yo gakiza kanjye,
ndayiringiye sinkigira ubwoba,
Uhoraho ni we mbaraga zanjye ndamusingiza,
koko ni we wankijije.”
3 Muzavoma amazi munezerewe,
muzayavoma ku masōko y’agakiza.
4 Icyo gihe muzavuga muti:
“Nimushimire Uhoraho mwambaze izina rye,
nimwamamaze mu mahanga yose ibyo yakoze,
nimwamamaze hose izina rye ritangaje.
5 Nimuririmbire Uhoraho kuko yakoze ibitangaje,
nimubimenyekanishe ku isi hose.”
6 Abatuye Siyoni nimurangurure amajwi,
nimuririmbe munezerewe,
koko ukora ibikomeye muri mwe,
uwo ni we Mana Nziranenge ya Isiraheli.