2 Tes 3

“Nimudusabire.”

1 Ahasigaye rero bavandimwe, mudusabire kugira ngo Ijambo rya Nyagasani rikomeze ryamamare, rihabwe ikuzo nk’uko bigenda iwanyu.

2 Mudusabire kandi kugira ngo Imana idukize abagome n’abagizi ba nabi. Erega si ko bose bemera Kristo!

3 Ariko Nyagasani ni indahemuka, azabakomeza kandi abarinde Sekibi.

4 Ni Nyagasani utuma tubagirira icyizere, ibyo tubashinga murabikora kandi muzakomeza kubikora.

5 Nyagasani nabayobore abageze ku rukundo rw’Imana, no ku kwihangana gutangwa na Kristo.

Kwirinda ubunebwe

6 Bavandimwe, mu izina rya Nyagasani Yezu Kristo turabihanangiriza kwitandukanya n’umuvandimwe wese w’umunebwe, udakurikiza inyigisho twabahaye.

7 Mwebwe ubwanyu muzi neza ukuntu mugomba gukurikiza urugero rwacu. Igihe twari kumwe ntabwo twabaye abanebwe,

8 nta muntu twigeze twaka ibyo kudutunga ku busa. Ahubwo ijoro n’amanywa twarakoze, tugira imvune n’umunaniro kugira ngo tutagira n’umwe turushya.

9 Si uko tutari tubifitiye uburenganzira, ahubwo twashatse kubaha urugero mukurikiza.

10 Koko rero igihe twari iwanyu twarababwiye tuti: “Udashaka gukora ntakarye.”

11 None twumva ko muri mwe hari abanebwe batagira icyo bakora, ahubwo bakivanga mu by’abandi.

12 Abo ngabo turabategeka tubihanangiriza mu izina rya Nyagasani Yezu Kristo, ngo bakore bafite ituze kugira ngo babone ibibatunga.

13 Naho mwebwe bavandimwe, ntimugacogore mu gukora ibyiza.

14 Nihagira utumvira amabwiriza yacu akubiye muri uru rwandiko, mumumenye mwitandukanye na we bitume akorwa n’isoni.

15 Icyakora ntimukamufate nk’umwanzi, ahubwo mujye mumuhana bya kivandimwe.

Umwanzuro

16 Nyagasani we sōko y’amahoro, ubwe abe ari we ubaha amahoro iteka ku buryo bwose. Nyagasani nabane namwe mwese.

17 Jyewe Pawulo ndabatashya. Ibi ni jye ubyiyandikiye n’ukwanjye kuboko. Ni wo mukono njya nshyira ku nzandiko zanjye zose. Uko ni ko nandika.

18 Umwami wacu Yezu Kristo nagumye kubagirira ubuntu mwese.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/2TH/3-a26d1c5b2e26ec0cc7a3c558a00d43d7.mp3?version_id=387—