Ezayi 3

Ubutegetsi budafite gahunda mu Buyuda

1 Nyagasani Uhoraho Nyiringabo azimana ibyokurya n’amazi,

azabyima abo mu Buyuda n’ab’i Yeruzalemu,

azabima ibyo bari bishingikirijeho byose.

2 Azabima abantu b’intwari n’abajya ku rugamba,

azabima abacamanza n’abahanuzi,

ntazabemerera kugira ababaragurira n’abakuru b’imiryango.

3 Azabima abagaba b’ingabo n’abanyacyubahiro,

ntazabemerera kugira abajyanama n’abanyabukorikori n’abapfumu.

4 Azabaha abasore babategeke,

koko abana bato ni bo bazabayobora.

5 Abantu bazagirirana nabi,

buri muntu azakandamiza mugenzi we.

Abasore bazarwanya abasaza,

rubanda rugufi ruzasuzugura abanyacyubahiro.

6 Umuntu azasingira umuvandimwe bavukana amubwire ati:

“Ufite igishurangaho tuyobore,

uzategeka aya matongo!”

7 Nyamara aziyamira ati:

“Nta cyo nshobora kubamarira,

iwanjye nta byokurya n’imyambaro bihari,

bityo ntimushobora kungira umuyobozi wa rubanda.”

8 Yeruzalemu irarimbutse, u Buyuda buraguye,

imvugo n’ibikorwa byabo birwanya Uhoraho,

ikuzo rye baritesha agaciro.

9 Indoro yabo irabashinja,

bakora ibyaha ku mugaragaro nk’Abanyasodoma,

baragowe kubera amakuba bikururira.

10 Nimubivuge: intungane zizagubwa neza,

koko rero, zizanezezwa n’ibikorwa byazo.

11 Inkozi z’ibibi ziragowe kubera akaga zirimo,

zizahanwa hakurikijwe ibikorwa byazo.

12 Uhoraho aravuga ati:

“Urubyiruko rukandamije ubwoko bwanjye,

dore abagore ni bo babutegeka.

Ababayobora ni bo babayobya,

ni bo batuma muteshuka inzira.”

Urubanza rugenewe abategetsi

13 Uhoraho yiteguye guca imanza,

yiteguye gucira abantu imanza.

14 Uhoraho aracira imanza abakuru b’imiryango,

aracira imanza abayobozi b’ubwoko bwe,

ni mwe mwononnye imizabibuyanjye,

ubutunzi mwambuye abakene buri mu mazu yanyu.

15 Nyagasani Uhoraho Nyiringabo arabaza ati:

“Kuki mukandamiza ubwoko bwanjye?

Kuki muhonyora abakene?”

Imiburo ku bagore b’i Yeruzalemu

16 Uhoraho aravuga ati:

“Abagore b’i Siyoni ni abirasi,

bagenda bagamitse amajosi bateretse n’amaso,

bagendera ikimero bacinya amayugi bambaye ku maguru.

17 Jyewe Nyagasani Uhoraho nzateza ibisebe imitwe yabo,

nzabamōra imitwe ihinduke impara.”

18 Uwo munsi Nyagasani azabambura imirimbo yabo yose: amayugi n’ibirezi n’inigi,

19 amaherena n’ibitare n’ibitambaro byo mu mutwe,

20 imitamirizo n’imikufi n’imikandara, amacupa y’imibavu n’impigi,

21 impeta zo ku ntoki n’izo ku mazuru,

22 amakanzu y’iminsi mikuru n’imyitero, ibishura n’amasakoshi,

23 imyenda ibengerana n’amashati y’imyeru, ibitambaro byo mu mutwe n’ibishōra.

24 Impumuro nziza y’imibavu izasimburwa n’umunuko,

imikandara izasimburwa n’imishumi,

imisatsi iboshye izasimburwa n’uruhara,

imyambaro y’umurimbo izasimburwa n’igaragaza akababaro.

Koko rero uburanga buzasimburwa n’ubusembwa.

25 Ingabo zawe zizatsembwa n’inkota,

intwari zawe zizagwa ku rugamba.

26 Abatuye i Siyoni bazarira bacure umuborogo,

bazamera nk’umugore wicaye mu mukungugu yabuze byose.