Umugome Gica
1 Bavandimwe, ku byerekeye kuza k’Umwami wacu Yezu Kristo no ku byerekeye uko tuzateranira imbere ye, turabasabye
2 ntimuzakurwe umutima cyangwa ngo muterwe ubwoba no kumva ko umunsi wo kuza kwa Nyagasani wageze, naho hagira uvuga ko yabihishuriwe na Mwuka cyangwa ko hari uwabitangaje, cyangwa se ko ari twe twabyanditse.
3 Ntihazagire ubashuka na gato. Ibyo bitaraba hagomba kuzabanza kubaho abantu benshi beguka ku Mana, noneho uwitwa “Umugome Gica” wagenewe kurimbuka agahishurwa.
4 Uwo ni we urwanya icyo abantu bita imana cyose n’icyo basenga cyose, akishyira hejuru yabyo ku buryo yicara mu Ngoro y’Imana, akigira Imana.
5 Mbese ntimwibuka ko tukiri kumwe nabibabwiye?
6 Ubu kandi muzi igihagaritse ibyo byose icyo ari cyo. Ni ukugira ngo azahishurwe igihe cye kigeze.
7 Koko rero amayobera y’ubugome yatangiye gukora ibyayo. Icyakora haracyariho ubuzitiyekugeza igihe azavanwaho.
8 Ubwo ni bwo wa Mugome azahishurwa, noneho igihe Nyagasani Yezu azaba aje amwicishe umwuka wo mu kanwa ke, amutsembeshe ukurabagirana kwe.
9 Uwo Mugome azaza akoreshwa n’imbaraga za Satani ngo atange ibimenyetso, akore ibitangaza n’ibindi bikorwa by’ububasha by’uburyo bwose byo kuyobya abantu.
10 Azakoresha ubuhemu bw’uburyo bwose kugira ngo ashuke abagenewe kurimbuka, bazira kudakunda ukuri kwari kubarokora.
11 Ni yo mpamvu Imana iboherereza ubuyobe bukaze butuma bemera ibinyoma.
12 Bityo abazaba bataremeye ukuri ahubwo bakishimira ubugome, bazatsindwe n’urubanza.
Abatoranyirijwe agakiza
13 Bavandimwe mukundwa na Nyagasani, nta cyatubuza guhora dushimira Imana kubera mwebwe. Ni mwe Imana yatoranyije ngo mube aba mbere bo guhabwaagakiza mubikesha Mwuka wabeguriye Imana, mubikesha kandi kwemera ukuri.
14 Ni byo yabahamagariye ikoresheje Ubutumwa bwiza twabagejejeho, kugira ngo muhabwe ikuzo ry’Umwami wacu Yezu Kristo.
15 Bityo rero bavandimwe, nimuhagarare kigabo, mukomere ku nyigisho twabagejejeho mu magambo no mu nzandiko.
16 Nyagasani Yezu Kristo nabakomeze, afatanyije n’Imana Data yadukunze ikadutera inkunga iteka, ikadutera no kwiringira ibyiza kubera ubuntu itugirira.
17 Nibakomeze rero, ibahe n’imbaraga mu byiza byose mukora kandi muvuga.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/2TH/2-897a903265a8a37ff697a387984aea02.mp3?version_id=387—