Ind 7

1 Garuka wa Mushulamikazi we,

garuka tukwitegereze.

Ni kuki mwitegereza Umushulamikazi,

mumwitegereza nk’aho abyina umudiho wa babiri?

2 Yewe mukobwa wuje ubupfura,

ingendo yawe irashimishije,

ikimero cyawe ni nk’urunigi rwakozwe n’umuhanga.

3 Umukondo wawe umeze nk’urukebano ruhorana divayi,

inda yawe ni nk’akarundo k’ingano gakikijwe n’amalisi.

4 Amabere yawe yombi ameze nk’isha ebyiri,

ameze nk’isha ebyiri z’impanga zirisha mu malisi.

5 Ijosi ryawe riteye nk’umunara wubakishijwe amahembe y’inzovu,

amaso yawe arabengerana nk’amazi y’ibizenga by’i Heshiboni,

ni nk’ibizenga biri ku irembo ry’uwo mujyi mugari.

Izuru ryawe rimeze nk’umunara wo muri Libani,

ni nk’umunara bagenzuriramo ibituruka i Damasi.

6 Umutwe wawe wemye nk’umusozi wa Karumeli,

imisatsi yawe iboshye isa n’umuhemba,

umwami yatwawe umutima n’ukuntu iboshye.

7 Uri mwiza uteye ubwuzu,

mukundwa wanjye uri umwāri unejeje.

8 Uhagaze wemye nk’umukindo,

amabere yawe ateye nk’imbuto zawo.

9 Naribwiye nti: “Nzurira umukindo,

nzawurira nsingire imbuto zawo.”

Amabere yawe ateye nk’iseri ry’umuzabibu,

umwuka wawe umpumurira nk’amapera,

10 Imvugo yawe ni nka divayi nziza!

Koko ni nka divayi nziza yagenewe umukunzi wanjye,

ni nka divayi itemba ku minwa y’abahwekereye.

11 Niyeguriye umukunzi wanjye,

umukunzi wanjye ampozaho umutima.

12 Iyizire mukunzi wanjye twigire mu mirima,

iri joro turare mu misozi.

13 Mu rukerera tuzindukire mu mizabibu,

turebe ko yapfunditse cyangwa ko yazanye uruyange,

turebe ko n’imikomamanga yarabije,

aho ni ho nzakwerekera urukundo rwanjye.

14 Impumuro y’imbuto zitanga ibyara yatamye,

ku marembo yacu hari imbuto ziryohereye z’amoko yose,

ni zo naguteganyirije, mukunzi wanjye.