Ind 6

1 Mukundwa kurusha abandi bagore,

umukunzi wawe yagiye he?

Umukunzi wawe yaba yagannye he?

Reka tugufashe kumushaka.

2 Umukunzi wanjye yagiye mu busitanibwe,

yagiye mu turima tw’imbuto zihumura,

yagiye kuragirayo intama ze,

yagiye guca indabyo z’amalisi.

3 Umukunzi ni uwanjye, nanjye nkaba uwe,

aragira intama ze mu ndabyo z’amalisi.

Igisigo cya gatanu

4 Uri mwiza mukundwa wanjye,

uri mwiza nk’umurwa wa Tirusa,

uteye ubwuzu nka Yeruzalemu,

ufite igitinyiro nk’icy’ingabo zishinze ibirindiro.

5 Windeba kuko indoro yawe intwara umutima,

imisatsi yawe iratendera,

imeze nk’umukumbi w’ihene zimanuka umusozi wa Gileyadi.

6 Amenyo yawe arera de,

yera nk’ubwoya bw’intama zikemuwe kandi zisukuwe,

buri ryinyo riteganye n’iryaryo,

nta na rimwe ribuzemo.

7 Imisaya yawe irabengerana mu gatimba,

iteye ubwuzu nk’urubuto rw’umukomamanga.

8 Umwami ashobora kugira abamikazi mirongo itandatu,

ashobora kugira inshoreke mirongo inani,

ashobora kugira n’inkumi nyinshi.

9 Nyamara umukundwa wanjye ni umwe gusa,

mukunda nk’akanuma kanjye,

nyina yamubyaye ari umwe aramutonesha.

Abagore bose baramusingiza

abamikazi n’inshoreke baramurata bati:

10 Uriya ni nde usa n’umuseke weya?

Ni mwiza nk’ukwezi, arabengerana nk’izuba rirashe.

Koko afite igitinyiro nk’icy’ingabo zishinze ibirindiro.

11 Namanutse mu busitani bw’ibiti byera imbuto,

nagiye mu kibaya kureba ibiti byashibutse,

nagiye kureba imizabibu n’imikomamanga yarabije.

12 Sinkimenya uwo ndi we,

umukunzi wanjye yaranyigaruriye,

bityo niyumva nk’ugendera mu igare ry’intambara.