Ind 5

1 Mushiki wanjye, mukundwa,

nje mu busitani bwanjye,

nje gushaka imibavu n’amarashi,

ndarirayo ikinyagu cy’ubuki bwanjye,

ndanywerayo divayi n’amata byanjye.

Ncuti zanjye nimurye,

nimunywe kandi musābwe n’urukundo.

Igisigo cya kane

2 Nari nsinziriye imbonamwuko,

numvise umukunzi wanjye akomanga.

Nkingurira mushiki wanjye, mukundwa,

nkingurira kanuma kanjye, hogoza ryanjye.

Umutwe wanjye watonzeho ikime,

umusatsi wanjye watohejwe n’ubukonje bwa nijoro.

3 Ko nari maze kwiyambura, nongere nambare?

Ko nari maze koga ibirenge, nongere niyanduze?

4 Dore umukunzi wanjye yinjije ukuboko mu rugi,

bityo umutima wanjye uradihagura.

5 Nabyutse ngo nkingurire umukunzi wanjye,

ibiganza byanjye byuzura umubavu,

intoki zanjye zitonyanga amarashi,

amarashi anyereza icyuma gikingura urugi.

6 Nakinguriye umukunzi wanjye,

namukinguriye nsanga yigendeye,

namwomye inyuma ndamushakashaka sinamubona,

namuhamagaye nyamara ntiyanyitabye.

7 Nahuye n’abarinzi barara irondo mu mujyi,

bankubise barankomeretsa,

abo barinzi b’inkuta z’umujyi,

banyambuye umwitero wanjye.

8 Ndabinginze bakobwa b’i Yeruzalemu,

nimuhura n’umukunzi wanjye mumubwire,

mumubwire ko urukundo rwanzonze.

9 Mukundwa kurusha abandi bagore,

umukunzi wawe arusha iki abandi?

Ni iki rwose umukunzi wawe arusha abandi?

Ni iki gituma utwinginga utyo?

10 Umukunzi wanjye ni mwiza bihebuje,

ni igitego mu bantu ibihumbi.

11 Umutwe we ni nk’izahabu inoze,

umusatsi we urabinditse, urirabura cyane.

12 Amaso ye arabengerana nk’ay’inyana,

ni nk’ay’inyana zonse amata zigashisha.

13 Imisaya ye ni nk’ubusitani butamye imibavu,

iminwa ye ni nk’amalisi atohejwe n’amarashi.

14 Amaboko ye arimbishijwe ibikomo by’izahabu,

arimbishijwe n’izahabu ivanze n’andi mabuye y’agaciro,

umubiri we ni nk’ihembe ry’inzovu,

utatseho ibuye rya safiri.

15 Amaguru ye ni nk’inkingi za marumari,

nk’inkingi zishinzwe ku mfatiro z’izahabu inoze,

igihagararo cye ni nk’imisozi ya Libani,

ni muremure nk’amasederi yaho.

16 Bakobwa b’i Yeruzalemu,

umunwa we uryoheye kuwusoma,

igihagararo cye gifite igikundiro,

uwo ni we mukunzi wanjye n’incuti yanjye.