Ind 4

1 Koko uri mwiza, mukundwa wanjye uri mwiza!

Amaso yawe arabengerana nk’ay’inyana mu gatimba wambaye,

imisatsi yawe irirabura nk’umukumbi w’ihene,

ni nk’umukumbi w’ihene zimanuka umusozi wa Gileyadi.

2 Amenyo yawe arera de,

arera nk’ubwoya bw’intama zikemuwe kandi zisukuwe,

buri ryinyo riteganye n’iryaryo,

nta na rimwe ribuzemo.

3 Iminwa yawe isa nk’umwenda w’umuhemba, iteye ubwuzu.

Imisaya yawe irabengerana mu gatimba wambaye,

iteye ubwuzu nk’urubuto rw’umukomamanga.

4 Ijosi ryawe rishinguye nk’umunara wa Dawidi,

umunara wubakiwe kubikwamo intwaro,

umanitswemo ingabo igihumbi z’abantu b’intwari.

5 Amabere yawe ameze nk’isha ebyiri,

ameze nk’isha ebyiri z’impanga zirisha mu malisi.

6 Mu mafu y’ikigoroba ibicu birembera,

ndigira ku musozi utamye imibavu n’amarashi.

7 Koko uri mwiza mukundwa wanjye,

uri mwiza ntugira inenge.

8 Ngwino mukundwa wanjye,

ngwino tuve mu bisi bya Libani,

ngwino tumanuke mu mpinga ya Amana,

ngwino tuve mu mpinga ya Seniri n’iya Herimoni,

tuve mu masenga y’intare n’ingwe.

9 Mukundwa wanjye, mushiki wanjye wantwaye umutima,

wantwaye umutima kubera indoro yawe,

wantwaye umutima kubera akanigi kawe.

10 Mukundwa wanjye, mushiki wanjye,

urukundo rwawe rwarantwaye,

runezeza kuruta divayi,

amarashi wisīga ampumurira kuruta imibavu yose.

11 Mukundwa wanjye, iminwa yawe iryohera nk’ubuki,

ururimi rwawe ruryohera nk’amata n’ubuki,

impumuro y’imyenda yawe ni nk’iy’ibiti bya Libani.

12 Mukundwa wanjye, mushiki wanjye,

uri nk’ubusitani bw’umwihariko,

uri nk’isōko itigeze ivomwaho.

13 Uri nk’ubusitani bw’ibiti by’imikomamanga,

ibiti byera imbuto z’agahebuzo,

ibiti bibyara imibavu y’amoko yose.

14 Ibyo biti ni narada na karukuma,

ni kāne na mudarasini n’uduti twose tw’icyome,

ni ishangi n’umusagavu n’ibiti byera imibavu yose iruta iyindi.

15 Uri nk’isōko yo mu busitani,

uri nk’iriba ritemba amazi,

uri nk’umugezi uva mu bisi bya Libani.

16 Miyaga y’epfo n’iya ruguru nimubyuke,

nimuze muhuhere mu busitani bwanjye imibavu yabwo itame.

Bityo umukunzi wanjye naze mu busitani bwanjye,

naze yirire imbuto ziryoshye.