1 Ijoro ryose narose umukunzi wanjye,
namushakashatse nyamara sinamubona.
2 Nabyutse nzenguruka umujyi,
nazengurutse imihanda n’ahantu hose,
nashakashatse umukunzi wanjye,
namushakashatse nyamara sinamubona.
3 Nahuye n’abarinzi b’umujyi,
nahuye na bo bazenguruka umujyi ndababaza nti:
“Mbese mwabonye umukunzi wanjye?”
4 Tukimara gutandukana namubonye,
namufashe sinamurekura mujyana mu rugo iwacu,
namwinjije mu nzu y’uwanyibarutse.
5 Bakobwa b’i Yeruzalemu, ndabinginze,
mbarahiye amasha n’amasirabo yo mu gasozi,
muramenye ntimukangure urukundo rwanjye,
ntimurukangure rutarabishaka.
Igisigo cya gatatu
6 Uriya ni nde uje aturutse mu butayu,
ni nde uje atumura umukungugu?
Yatamye umubavu n’amarashi bigurishwa n’abacuruzi.
7 Ni Umwami Salomo uje ahetswe mu ngobyi ye,
ashagawe n’intwari mirongo itandatu,
intwari zarobanuwe muri Isiraheli.
8 Bose bafite inkota bamenyereye urugamba,
bazambaye ku itako biteguye igitero cya nijoro.
9 Umwami Salomo yikoreshereje intebe ya cyami,
yayikoresheje mu mbaho zo muri Libani.
10 Inkingi zayo zari zikozwe mu ifeza,
urwegamiro rwari rukozwe mu izahabu,
urwicariro rwari rufunitswe n’ibitambaro by’umuhemba,
abakobwa b’i Yeruzalemu bayitakanye urukundo.
11 Bakobwa b’i Siyoni, nimusohoke,
nimuze murebe Umwami Salomo,
atamirije ikamba yambitswe na nyina ku munsi w’ubukwe,
ni umunsi yasābwe n’ibyishimo.