Mubw 12

1 Igihe ukiri umusore ntukibagirwe Umuremyi wawe, ujye umuzirikana iminsi n’imyaka mibi itaraza ukavuga uti: “Kubaho ntibinshimishije.”

2 Icyo gihe uzaba uri mu icuraburindi nk’igihe izuba n’ukwezi n’inyenyeri byijimye, cyangwa nk’ibicu bibuditse imvura ihitutse.

3 Bityo amaboko yakurwanagaho azacika intege, amaguru wagendeshaga azahetama, amenyo wari usigaranye azananirwa gukanjakanja, naho amaso warebeshaga ahume.

4 Icyo gihe amatwi yawe azaba atacyumva, ijwi ryawe rizaba rititimira, mu bunyoni uzabura ibitotsi, ntuzaba ucyumva indirimbo.

5 Ubwo ntuzaba ukizamuka umusozi, kugenda bizagutera ubwoba, imisatsi yawe izahinduka imvi umere nk’igiti kirabije, uzajya ugenda ukururuka, nta kintu kizongera kukuryohera. Koko rero uzigira mu buruhukiro bw’iteka, abakuririra bazakwira mu mayira.

6 Ubwo ubuzima buzamera nk’akagozi k’ifeza gacitse cyangwa nk’urwabya rw’izahabu rumenetse, buzamera nk’ikibindi kimenekeye ku iriba cyangwa nk’igurudumu ishaje iguye mu iriba.

7 Bityo uzasubira ube umukungugu, kandi umwuka w’ubugingo uzasubira ku Mana yawutanze.

8 Umunyabwenge aravuga ati: “Ibintu ni ubusa. Koko ni ubusa busa.”

Umwanzuro

9 Ikindi kandi, Umubwiriza yari n’umunyabwenge, ntiyahwemye gutoza abantu ubumenyi. Yarashishoje arasesengura, anonosora imigani myinshi.

10 Umubwiriza yihatiye gushaka amagambo aboneye, bityo yandika inyandiko itagira amakemwa igizwe n’amagambo y’ukuri.

11 Amagambo y’abanyabwenge acengera nk’urubori, n’amagambo y’abayobozi b’amakoraniro ameze nk’imisumari ishimangiye cyane. Ibyo byose bitangwa n’Umushumba umwe rukumbi.

12 Mwana wanjye, ntuzagire icyo wiyongereraho. Umenye ko kwandika ibitabo byinshi bitajya birangira, kandi ko no kwiga cyane binaniza umubiri.

13 Nguyu umwanzuro w’ibyavuzwe byose kandi byarumviswe: ujye wubaha Imana kandi ukurikize amabwiriza, iyo ni yo nshingano ya buri muntu.

14 Koko rero Imana izacira abantu imanza ikurikije ibyo bakoze, byaba ibihishwe, byaba ibyiza cyangwa ibibi.