Mubw 10

1 Nk’uko isazi nke zapfuye zitera umubavu kunuka, ni ko ubupfapfa n’iyo ari buke butesha agaciro ubwenge n’icyubahiro.

2 Imigenzereze y’umunyabwenge ishyira mu gaciro, nyamara iy’umupfapfa ikamuyobya.

3 Iyo umupfapfa ari mu nzira, imigenzereze ye iramugaragaza, bityo bose bakabona ko ari umunyabwengebuke.

4 Shobuja nakurakarira ntukivumbure ngo ureke akazi, kuko gutuza birinda gukora amakosa akomeye.

5 Hari ikintu kibi nabonye ku isi: umutegetsi ashobora kwibeshya,

6 umupfapfa agashingwa imirimo ikomeye, naho abantu b’ingirakamaro bagacishwa bugufi.

7 Nabonye inkoreragahato zigendera ku mafarasi, naho ibikomangoma bigenda ku maguru boshye inkoreragahato.

8 Ucukurira abandi urwobo azarugwamo, n’usenya urukuta yihamagarira inzoka zikamurya.

9 Ucukura amabuye ashobora gukomereka, ndetse n’uwasa inkwi ashobora kugira akaga.

10 Iyo ishoka igimbye ntibayityaze, kuyashisha bisaba imbaraga nyinshi. Nyamara ubwenge ni bwo butuma bishoboka.

11 Nta cyo bimaze kumenya gutsirika inzoka, niba yamaze kukuruma.

Kwirinda kuvuga menshi

12 Imvugo y’umunyabwenge iranezeza, naho imvugo y’umupfapfa ikamworeka.

13 Umupfapfa atangira avuga iby’ubupfapfa, agaherukira ku mateshwa.

14 Yungikanya amagambo, ntihagire umuntu umenya uko bizamera. Ni nde uzamumenyesha ibizaba amaze gupfa?

15 Umurimo w’umupfapfa uramunaniza, ntanamenya inzira imugarura mu mujyi.

16 Ugushije ishyano wa gihugu we gitegekwa n’umwami w’umusore, kikagira abatware birirwa mu birori!

17 Hahirwa igihugu gitegekwa n’umwami ukomoka mu banyacyubahiro, kikagira abatware barya ku gihe kugira ngo bagire imbaraga aho kuba abasinzi.

18 Igisenge cy’inzu y’umunebwe kiramugwira, n’inzu y’umunyabute ikava.

19 Ibyokurya bitera umunezero, divayi igatera ishema mu buzima, naho amafaranga agakemura ibibazo byose.

20 Ntukigere uvuma umwami haba no mu bitekerezo, ntukavume umukire n’iyo waba uryamye, hato n’inyoni itakumva maze igasubira mu byo wavuze.