Mubw 9

1 Ibyo byose narabizirikanye, nsanga ari intungane n’abanyabwenge, kimwe n’ibikorwa byabo byose bigengwa n’Imana. Umuntu ntazi ikimutegereje, cyaba urukundo cyangwa urwango.

2 Ni ko bimeze kandi ku bantu bose, haba ku ntungane kimwe n’umugome, yaba umwiza cyangwa umubi, uwubaha Imana n’utayubaha, yaba utamba ibitambo n’utabitamba. Uko bigendekera umuntu mwiza ni ko biba no ku munyabyaha, urahira kimwe n’utarahira.

3 Iki na cyo ni kibi mu bintu biba ku isi: kubona abantu bose bapfa rumwe, barangwa n’ibibi n’ibisazi mu mibereho yabo, hanyuma bagapfa.

4 Nyamara kandi umuntu ukiriho afite amizero, ndetse n’imbwa nzima iruta intare yapfuye!

5 Koko rero abakiri bazima bazi ko bazapfa, naho abapfuye nta cyo bazi, nta n’ingororano bategereje kuko bibagiranye.

6 Urukundo rwabo, n’urwangano rwabo n’ishyari ryabo byarazimye, nta ruhare bafite ku kintu cyose gikorwa ku isi.

7 None rero genda urye, unywe kandi unezerwe, kuko ibikorwa byawe byanyuze Imana.

8 Ujye uhora wambaye imyambaro yera kandi ujye uhora wisize amavuta mu mutwe.

9 Ujye ukunda umugore wawe igihe cyose ukiri muri ubu buzima bw’imburamumaro Imana yaguhaye, kuko ari yo nyiturano y’ubuzima mu miruho yawe ku isi.

10 Ujye ukorana umwete umurimo wose ushoboye, kuko ikuzimu aho uzajya nta murimo, nta bitekerezo, nta bumenyi cyangwa ubwenge bihaba.

Hari igihe ubwenge buba imburamumaro

11 Ku isi nongeye kubona ko abanyambaraga atari bo batsinda mu isiganwa, intwari si zo zitsinda urugamba, abanyabwenge si bo babona ibyokurya bitabagoye. Byongeye kandi abajijutse si bo baba abakungu, abahanga si bo batoneshwa, kuko ibyago n’amahirwe ari ibya bose.

12 Koko rero umuntu wese ntamenya igihe cye, kimwe n’uko ifi itamenya igihe iri bufatirwe mu rushundura, kandi inyoni ntimenye igihe iri bufatirwe mu mutego. Ni ko abantu batungurwa n’ibyago.

Ubwenge n’ubupfapfa

13 Hari ikindi kintu nabonye ku isi gikomeye: ni akamaro k’ubwenge.

14 Habayeho umujyi muto wari utuwe n’abantu bake, igihe kimwe umwami w’umunyambaraga arawutera, arawugota awuzengurutsa ibirindiro by’ingabo.

15 Muri uwo mujyi hari hatuye umuntu w’umukene, ariko w’umunyabwenge. Akiza uwo mujyi kubera ubwenge bwe, nyamara ntawibutse ibikorwa bye.

16 Nuko ndibwira nti: “Ubwenge buruta imbaraga.” Nyamara ubwenge bw’umukene burasuzugurwa, n’inama ze ntizitabwaho.

17 Amagambo y’abanyabwenge yakiranywe ituze, arusha agaciro urusaku rw’umutegetsi ubwira abapfapfa.

18 Ubwenge ni ingirakamaro kurusha intwaro z’intambara, nyamara umunyabyaha umwe yangiza ibyiza byinshi.