1 Ujye utekereza mbere yo kuvuga, ntugahubukire kugira icyo ubwira Imana kuko iri mu ijuru, naho wowe ukaba ku isi. Bityo rero ujye uvuga make.
2 Koko rero imiruho myinshi itera inzozi mbi, naho amagambo menshi agaragaza ubupfapfa.
3 Igihe uhigiye Imana umuhigo, ujye uwuhigura bidatinze kuko Imana idakunda abapfapfa. Ni yo mpamvu ugomba gusohoza umuhigo wawe.
4 Ibyiza ni ukudahiga umuhigo niba utazabasha kuwuhigura.
5 Ujye wirinda imvugo yakugusha mu cyaha. Ntukageze aho ubwira umutambyi uti: “Nari nibeshye.” Nugenza utyo Imana izarakazwa n’iyo mvugo, maze irimbure ibikorwa byawe byose.
6 Amagambo y’urudaca ni imburamumaro nk’inzozi nyinshi. Bityo rero ujye ushishikazwa no kubaha Imana.
Ubutegetsi bubi
7 Nubona mu gihugu abakene bakandamizwa, ubutabera n’ubutungane bitubahirizwa ntibikagutangaze. Koko rero umutegetsi wese ashyigikirwa n’undi umusumbye, bombi bagashyigikirwa n’ababasumbya ububasha.
8 Icyagirira abantu bose akamaro ni uko igihugu cyagira umwami wita kuri rubanda rugufi.
Ubukire nta cyo bumaze
9 Umuntu ukunda amafaranga ahora ayararikiye, naho ukunda ubukire nta cyo bumwungura. Ibyo na byo ni ubusa.
10 Uko umuntu arushaho kugwiza ibintu, ni ko n’ababirya biyongera. None se bimumariye iki uretse kubirebesha amaso gusa?
11 Umukozi yarya bike cyangwa byinshi, nta kimubuza gusinzira. Nyamara umukire n’ubwo atunze byinshi ntagoheka.
12 Hari akaga gakomeye nabonye ku isi: umuntu wibikira umutungo ukamutera ibyago.
13 Awushora mu bintu bitagira agaciro, yabyara umwana akabura icyo amutungisha.
14 Uko umuntu yavutse nta cyo yambaye, ni na ko apfa nta cyo ajyanye kivuye mu mirimo yakoze.
15 Ibyo ni akaga gakabije niba uko umuntu yavutse nta cyo afite, ari na ko apfa nta cyo ajyanye. Ese ubwo aba yungutse iki ko ari ukwiruka inyuma y’umuyaga?
16 Igihe cye cyose akimara mu mubabaro n’agahinda, n’akaga n’uburakari.
17 Koko rero nabonye ko icyabera umuntu cyiza kuruta byose ari ukurya no kunywa, akinezeza mu mirimo ye no mu mibereho y’igihe gito Imana yamuhaye. Uwo ni wo mugabane we.
18 Rimwe na rimwe Imana iha umuntu gukungahara no kwishimira ibyo yagezeho. Uwo muntu ashobora kwinezeza mu mugabane we no mu bikorwa bye. Ibyo na byo ni impano y’Imana.
19 Bityo umuntu yibagirwa ko ubuzima bwe ari bugufi, kuko Imana yamuhaye umunezero.