Akarengane n’amarorerwa mu mibereho y’abantu
1 Nongeye kwitegereza akarengane kari ku isi, mbona amarira y’abakandamizwa batagira ubarengera, abari kubarengera ni bo bari bafite ububasha bwo kubakandamiza.
2 Ndahamya ko abapfuye baguwe neza kurusha abakiri bazima.
3 Nyamara icyiza kuruta ibyo byombi, ni umwana utaravuka ngo yibonere amarorerwa aba ku isi.
4 Nabonye kandi ko imiruho yose n’ibikorwa abantu bageraho, babiterwa n’ishyari bafitiye bagenzi babo. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.
5 Umupfapfa aripfumbata, bityo akiyicisha inzara.
6 Ni byiza kugira duke tw’ineza aho kugira byinshi by’umuruho, na byo ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.
7 Narongeye mbona ikintu cy’imburamumaro ku isi,
8 umuntu uba wenyine utagira umwana, ntagire umuvandimwe nyamara ntahweme gukora, ahubwo agahora ararikiye ubukire. Ageraho akibaza ati: “Ndaruhira nde nibuza umunezero?” Ibyo na byo ni ubusa, ni ukuvunikira ubusa.
9 Ababiri bashyize hamwe baruta umwe, kuko babona inyungu z’imirimo yabo.
10 Igihe umwe muri bo aguye undi aramwegura, nyamara hagowe uba wenyine kuko iyo aguye atabona umwegura.
11 Ababiri baryamanye barasusuruka, nyamara uryamye wenyine yasusuruka ate?
12 Umuntu umwe ashobora gutsindwa n’umwanzi, nyamara ababiri baramutsinda. Umugozi w’inyabutatu ntupfa gucika.
13-14 Umuntu ashobora kuva mu bukene akaba umwami, cyangwa akava muri gereza akicara ku ntebe ya cyami. Nyamara iyo ageze mu zabukuru akaba umupfapfa ntakurikize inama agirwa, aba arutwa n’umusore w’umukene ariko w’umunyabwenge.
15 Nabonye abantu bose bo ku isi bashagaye uwo musore wasimbuye umwami.
16 Yari ashagawe n’abantu batabarika, nyamara abo mu gihe kizaza ntibazishimira ibyo yakoze. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.
Ntugasukiranye amagambo ku Mana
17 Niwinjira mu Ngoro y’Imana ujye ugenda witonze, wegere maze utege amatwi. Ibyo biruta gutamba ibitambo nk’iby’abapfapfa. Koko rero ntibazi ko bakora nabi.