Imig 18

1 Uwishakira inyungu ze bwite yitandukanya n’abandi,

ntiyemera ukuri k’undi muntu wese.

2 Gushyira mu gaciro ntibinezeza umupfapfa,

nyamara anezezwa no kugaragaza ibitekerezo bye bwite.

3 Ubukozi bw’ibibi n’umugayo ntibisigana,

isoni na zo ntizitana no gutesha agaciro.

4 Amagambo umuntu avuga agera kure nk’amazi y’inyanja,

avubura ubwenge nk’isōko y’amazi.

5 Gushyigikira inkozi y’ibibi biragayitse,

gutsindisha intungane na byo biragayitse.

6 Amagambo y’umupfapfa akurura impagarara,

ibyo avuga bisembura imirwano.

7 Imvugo y’umupfapfa imukururira urupfu,

amagambo ye amubera umutego.

8 Amagambo y’inzimuzi aryohera nk’indyo nziza,

acengera umuntu akagera ku mutima.

9 Unebwa ku murimo we ntaho ataniye n’umurimbuzi.

10 Uhoraho ni nk’umunara ntamenwa,

intungane zimuhungiraho zikagira umutekano.

11 Umutungo w’umukungu ni wo kigo cye ntamenwa,

yibwira ko ari wo rukuta ntamenwa rumurinda.

12 Ubwirasi bukururira umuntu urupfu,

kwiyoroshya bizanira umuntu icyubahiro.

13 Umuntu upfa gusubiza adasobanukiwe,

uwo yerekana ubucucu bwe kandi akikoza isoni.

14 Umurwayi ahumurizwa no kwihangana,

nyamara uwihebye ntahumurizwa.

15 Umuntu ushishoza yunguka ubumenyi,

abanyabwenge babushakashaka hose.

16 Gutanga impano byorohera uyitanga,

bimuhesha kugera ku bakomeye.

17 Ubanje kurega aboneka ko ari umunyakuri,

nyamara umuburanyi we yaza akamuvuguruza.

18 Hari ubwo abantu bakomeye bananiranwa mu mpaka,

iyo bakoresheje ubufindo burabakiranura.

19 Kurura uwagiriwe nabi n’umuvandimwe bikomeye kuruta umujyi ntamenwa,

intonganya zabo zikomeye nk’ibyuma bikinze amarembo y’umujyi ntamenwa.

20 Imvugo nziza ibeshaho nyirayo,

amagambo ye ni yo akesha ibimutunga.

21 Imvugo y’umuntu imubera isōko y’ubuzima cyangwa urupfu,

ibyo avuga ni byo bimugaruka.

22 Ubonye umugore w’ingeso nziza aba afite umugisha,

ayo ni amahirwe akesha Uhoraho.

23 Imvugo y’umukene irangwa n’ubwitonzi,

nyamara umukire asubizanya umwaga.

24 Incuti nyinshi zirasenya,

nyamara hariho incuti iruta umuvandimwe.