1 Noneho ubwo tutagishoboye kwihanganira kutamenya amakuru yanyu, twasanze ibyiza ari uko twebwe twasigara mu mujyi wa Atene twenyine.
2 Ni ko kuboherereza Timoteyo, umuvandimwe wacu dufatanyije umurimo w’Imana wo kwamamaza Ubutumwa bwiza bwa Kristo. Twamuboherereje kugira ngo abashyigikire kandi abatere inkunga, kugira ngo murusheho kwizera Kristo,
3 hatagira n’umwe muri mwe uteshuka kubera amakuba turimo. Muzi kandi ko ibyo ari ibyo Imana yatugeneye.
4 Ubwo twari kumwe twabamenyesheje mbere y’igihe ko tugiye gutotezwa, kandi muzi ko ari ko byagenze.
5 Ni yo mpamvu ntashoboye kwihangana, noneho nkabatumaho Timoteyo kugira ngo amenyere aho mugeze mu kwizera Kristo. Natinyaga ko wa Mushukanyi yaba yarabayobeje maze tukaba twaravunikiye ubusa.
6 Ubu Timoteyo amaze guhindukiraaturuka iwanyu, yatuzaniye inkuru nziza y’ukuntu mwizera Kristo n’iy’urukundo rwanyu. Yatubwiye ko muhora mutwibuka, mudufitiye ubwuzu n’urukumbuzi kimwe n’uko natwe tubakumbura.
7 Ni yo mpamvu bavandimwe, ukwizera Kristo kwanyu kwadukomeje mu ngorane zose no mu makuba twagize.
8 Ubu ngubu rero turumva tuguwe neza kubera ko mugikomeye kuri Nyagasani.
9 Twabashimira Imana dute? Twayitura dute umunezero mwinshi duterwa namwe imbere yayo?
10 Ijoro n’amanywa dusaba Imana cyane rwose ngo iduhe kongera kubonana, kandi tubaheshe ibyo mugikeneye mu kwizera Kristo kwanyu.
11 Imana Data ubwayo ifatanyije n’Umwami wacu Yezu, nidushakire akayira kagera iwanyu.
12 Nyagasani nabagwirize ndetse abasesekarize urukundo mukundana n’urwo mufitiye abantu bose, nk’uko natwe tubakunda.
13 Nabakomeze imitima maze muzabe mudafite inenge cyangwa umugayo imbere y’Imana Data, igihe Umwami wacu Yezu azaba aje, ashagawe n’intoreze zose.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1TH/3-f51c70f030c849506974537a5816ec20.mp3?version_id=387—