Imig 2

Ubwenge burinda gukora ikibi

1 Mwana wanjye, wite ku byo nkubwira, amabwiriza yanjye uyazirikane,

2 utege ugutwi inyigisho z’ubwenge kandi wihatire kuzisobanukirwa.

3 Witabaze ubwenge wiyambaze ubushishozi,

4 ushake ubwenge nk’ushaka ifeza, ubucukure nk’ucukura amabuye y’agaciro.

5 Ni bwo uzasobanukirwa icyo ari cyo kubaha Uhoraho, bityo uzabasha kumenya Imana.

6 Koko rero Uhoraho ni we utanga ubwenge, ni we utanga ubumenyi n’ubushishozi.

7 Ni we uha abanyamurava ishya n’ihirwe, ni we ngabo ikingira abantu b’indahemuka.

8 Agoboka abakurikiza ibyemezo afashe, ni na we urinda abayoboke be.

9 Ni bwo uzasobanukirwa ubutungane n’ukuri n’ubutabera, bityo uzamenya icyo ugomba gukora.

10 Ubwenge buzaguturamo, ubumenyi buzagutera ibyishimo.

11 Ubushishozi buzakurinda, ubuhanga buzakuyobora.

12 Bizakurinda imigenzereze mibi, bigutsindire abanyabinyoma,

13 bizakurinda abateshuka inzira iboneye, bakanyura inzira z’umwijima.

14 Banezezwa no gukora ibibi, bakishimira ibikorwa by’ubugome.

15 Barangwa n’uburyarya bagakora ibitaboneye.

16 Nugenza utyo uzirinda umugore w’indaya ugushukisha akarimi keza.

17 Ni umugore watandukanye n’umugabo we, akica isezerano yagiranye na we imbere y’Imana.

18 Ujya iwe aba yishyiriye urupfu, koko imigenzereze ye iganisha ikuzimu.

19 Ugiye iwe wese ntagaruka, ntiyongera kugira imigenzereze imuzanira ubugingo.

20 Wowe rero ujye ugenza nk’abantu baboneye, ukurikize imigenzereze y’intungane.

21 Koko rero, abantu b’indakemwa ni bo bazatura mu gihugu, abanyamurava ni bo bazakirambamo.

22 Nyamara abagizi ba nabi bazakirukanwamo, abagome bazagicibwamo.