Zab 146

Uhoraho yita ku bafite ingorane

1 Haleluya!

Reka nsingize Uhoraho!

2 Nzajya nsingiza Uhoraho mu kubaho kwanjye kose,

nzaririmbira Imana yanjye igihe cyose nkiriho.

3 Ntimukiringire abakomeye,

ntimukiringire bene muntu,

ntibashobora kugira uwo bakiza.

4 Iyo umwuka ubashizemo bahinduka igitaka,

uwo munsi imigambi yabo ipfana na bo.

5 Hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi,

hahirwa uwiringira Uhoraho Imana ye.

6 Uhoraho ni we waremye ijuru n’isi,

arema n’inyanja n’ibiyirimo byose,

ahorana umurava iteka ryose.

7 Ni we urenganura abarengana,

ni we ugaburira abashonji.

Uhoraho ni we ufungūra imfungwa,

8 Uhoraho ni we uhumura impumyi,

Uhoraho ni we uruhura abarushye,

Uhoraho akunda intungane.

9 Uhoraho yita ku banyamahanga b’abimukÄ«ra,

ashyigikira impfubyi n’abapfakazi,

naho imigambi y’abagome ayiburizamo.

10 Uhoraho azahora aganje ku ngoma iteka ryose.

Siyoni we, Imana yawe izahora iganje uko ibihe bihaye ibindi.

Haleluya!